Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje ku mugaragaro ko abarimu bo mu Rwanda bujuje ibisabwa bashishikarizwa gusaba buruse ya Guverinoma y’u Buyapani (MEXT) y’umwaka wa 2026, igenewe amahugurwa yihariye azabera mu Buyapani.
Iri tangazo rishingiye ku ibaruwa ya Minisiteri y’Ububanyi
n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) ifite inomero MINAFET/DGOA, AME/305/2026
yo ku wa 21 Mutarama 2026, yakiriye Note Verbale ya Ambasade y’u Buyapani i
Kigali isaba ko abarimu basaba iyi buruse iri mu cyiciro cya Teacher Training
Students.
REB yatangaje ko iyi buruse igamije gufasha abarimu kongera ubumenyi
n’ubushobozi mu myigishirize no mu micungire y’amashuri binyuze mu mahugurwa
azabera mu Buyapani. Minisiteri y’Uburezi y’u Buyapani (MEXT) isaba ko buri
mwarimu wiyandikisha:
- Akora
nk’umwarimu mu mashuri abanza, ayisumbuye cyangwa mu nderabarezi (teacher
training schools)
- Afite
uburambe bw’imyaka nibura 5 mu kwigisha kugeza ku itariki ya 1 Ukwakira
2026
- Ntagomba
kuba yigisha muri kaminuza (higher education)
- Azasubira
mu Rwanda nyuma y’amahugurwa akomeze akazi k’ubwarimu;
- Ntibireba
Master’s cyangwa PhD—ni amahugurwa gusa, nta mpamyabumenyi itangwa.
Ibi bireba abarimu bose, uhereye mu Rwanda n’abandi bemerewe niyi minisiteri baturuka mubindi bihuguku (MEXT).
Ibyihariye ku Rwanda
- REB ni
yo yemeza ko umwarimu ari wemewe n’igihugu
- REB
ishyiraho itariki ntarengwa yo gutanga dosiye: 6 Gashyantare 2026 saa
12:00 PM
- REB
ikangurira abarimu bujuje ibisabwa kwitabira aya mahirwe.
Ambasade y’u Buyapani i Kigali
- Ni yo
ishinzwe First Screening: gusuzuma inyandiko, ikizamini cyanditse
n’ikiganiro (interview)
- Ni ho
inyandiko zose zishyikirizwa
- Ni ho
wabariza ibisobanuro byihariye ku Rwanda.
REB yibukije ko abazitabwaho ari abujuje ibisabwa kandi batanga
dosiye zuzuye ku gihe, ari na bo bazakomeza mu cyiciro gikurikiraho
cy’itoranywa.
Aho wabaza ibisobanuro
Abifuza ibisobanuro birambuye bashobora kohereza ubutumwa kuri imeri ya
Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda:
[email protected].
REB yasabye abarimu bose bujuje ibisabwa gukoresha neza aya mahirwe yo kwiteza
imbere mu mwuga w’uburezi, igaragaza ko aya mahugurwa ari amahirwe akomeye yo
kongera ubumenyi mpuzamahanga n’ubunararibonye.
Sura aha ubone byinshi
Sura aha ukeneye ibibazo bibazwa
Saba aha kwiga
IMIHIGO NEWS | UBUREZI










0 Comments
Imihigonews