-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

AI mu burezi mu Rwanda: Abanyeshuri ba Rwanda Coding Academy baryozwa ubumenyi buhangano mu nama mpuzamahanga



Kigali, Rwanda – Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yavuze ko kwinjiza Artificial Intelligence (AI) mu burezi atari ukugabanya ubushobozi bw’abarezi cyangwa abanyeshuri, ahubwo ari uburyo bwo kongera ubumenyi n’ubushakashatsi.

Ibi yabitangaje ubwo hafungurwaga Inama Mpuzamahanga yiga ku Burezi iri kubera i Kigali, igahuza insanganyamatsiko z’uburezi, ubuzima n’ibidukikije.

Mu mpinduka ziri ku isi, AI ni kimwe mu bigezweho kandi yagiye ishyirwa mu nzego zose, harimo n’uburezi. Abarimu bo mu Rwanda batangaza ko batangiye gukoresha AI mu masomo atandukanye, harimo n’Introduction to Artificial Intelligence mu mwaka wa kane, isomo ryerekana ishusho rusange y’ubwenge buhangano.

Habyarimana Prijecte, umwarimu muri Rwanda Coding Academy, avuga ko AI ibafasha gukora ibintu byihuse mu buryo bw’ikoranabuhanga, ndetse bikanafasha abanyeshuri kwiga neza.

“Uretse gukoresha AI, natwe tugira uruhare mu kubukora. Hari AI twamaze iminsi tugerageza ikora nk’umwarimu wigisha ndetse turi gukora n’indi izafasha abarimu gukosora ku buryo bwihuse kandi bwizewe,” yavuze.

Ishimwe Cynthia, umunyeshuri uri mu mwaka wa nyuma muri Rwanda Coding Academy, yashimangiye ko AI ibafasha gukurikirana iterambere ry’ikoranabuhanga, bityo bakaba ku rwego rumwe n’abandi bo mu marushanwa mpuzamahanga.

Yongeyeho ko Mbere ibintu byacaga intege iyo hatakoreshejwe AI. Gukoresha AI bidufasha kugera ku muvuduko nk’uwabandi no guhangana n’ibyifuzo by’isoko ry’akazi rihindagurika.

Umunyamabanga wa Leta Irere Claudette yavuze ko ubwenge buhangano bukiri mu mikoreshereze mu Rwanda, ariko bugomba gukoreshwa neza kandi n’abantu bakabugenzura.

“AI ntabwo ari yo izi ibisubizo byose. Ibyo ikora byose bisaba ko umuntu abireba, abigenzure kandi abikosore. AI ntisimbura umwarimu,” yasobanuye.

Mu Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha AI, aho u Rwanda ruzashoramo $76,5 miliyoni mu kongera ikoreshwa rya AI mu nzego zitandukanye, hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Inyigo yerekanye ko AI ishobora kunguka u Rwanda miliyari 589 Frw mu gihe cy’imyaka mike.

Mu nama ya Transform Africa Summit 2025 (TAS2025), Perezida Paul Kagame yavuze ko AI yitezweho kongera 5% ku musaruro mbumbe w’igihugu.


IMIHIGONEWS



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153