-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Ubumwe bw’u Burayi bwasabye u Burundi gufungura umupaka na RDC kugira imfashanyo zigere ku mpunzi


Ubumwe bw’u Burayi (EU) bwasabye Leta y’u Burundi gufungura umupaka uhuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugira ngo imfashanyo z’ubutabazi zigere ku mpunzi zahunze intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibi byatangajwe na Komiseri wa EU ushinzwe imicungire y’ibibazo n’ubutabazi Hadja Lahbib, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abayobozi bakuru b’u Burundi.

Hadja Lahbib yavuze ko hari imbogamizi zituma imfashanyo zitinda kugera ku bazikeneye. Muri zo harimo imisoro cyangwa andi mafaranga asabwa ku mfashanyo zigenewe impunzi, ndetse no kuba hari aho umupaka ufunze hagati y’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagaragaje ko gufungura umupaka byoroshya itangwa ry’imfashanyo, bikagabanya imibabaro y’impunzi z’Abanyekongo zikomeje guhunga imirwano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ku ruhande rw’u Burundi, umuvugizi w’Umukuru w’Igihugu yatangaje ko Leta yiteguye gukora ibishoboka byose kugira imfashanyo zigere ku mpunzi, ariko agaragaza ko hari impungenge z’umutekano zigomba kubanza kwitabwaho.

Yasobanuye ko imitwe yitwaje intwaro ikiri hafi y’umujyi wa Uvira, ibintu bituma igihugu gifata ingamba zishimangira umutekano wacyo n’uw’abaturage mbere yo gufata icyemezo cyo gufungura umupaka burundu.

Komiseri Lahbib yanagaragaje ko EU izakomeza gushyigikira u Burundi mu bikorwa by’iterambere n’umutekano cyane cyane mu bijyanye no gufasha impunzi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Mu gihe ibiganiro bikomeje, haracyategerejwe icyemezo ku bijyanye no gufungura umupaka, mu rwego rwo guhuza ubutabazi bwihuse n’ikorwa ry’ingamba z’umutekano.


Imihigonews/Umutekano



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153