Kigali, Rwanda – Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yatangaje ko umuhanda wari wacukuwe kugirango hagezweho itiyo y’amazi, gusana byakozwe mu buryo bw’agateganyo, kandi ko kaburimbo izasubirwamo nyuma y’imirimo yose. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibice by’umuhanda byasubijweho sima ariko hatagaragaraga kaburimbo kuzura, ibintu byateje impaka mu baturage.
Amashusho ku mbuga nkoranyambaga yerekana umuhanda wari wacukuwe kugira
ngo hagezweho itiyo y’amazi, aho nyuma yaho abasana basubijeho ibisate bya
kaburimbo ariko bashyiraho sima aho gusubizamo kaburimbo ku buryo bwuzuye.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bagaragaje ko uburyo bwo gusana
budahuye n’ibyari byitezwe, bavuga ko hagombaga gusubizwamo kaburimbo nk’uko
wari umeze mbere.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, abinyujije kuri X, yasobanuye ko ibyo bikorwa byari mu rwego rw’agateganyo mu gihe hategerejwe imirimo yose irangiye.
Ati:“Ibi byakozwe ni agateganyo kuko imirimo yose yari itararangira, mu
gihe hitegurwa gusubiza kaburimbo uko yari imeze imirimo yose irangiye. Gusiga
umuhanda udateranyije ni bwo wari gupfa kandi ukagendeka nabi. Ntabwo umuhanda
warangijwe ahubwo warasatuwe kugira ngo hanyuzwemo itiyo y’amazi kandi amazi na
yo aba agomba gukomeza kugezwa hose.”
Kugeza ubu, 82% by’ingo zo mu Rwanda zigerwaho n’amazi meza, bivuze ko
amavomo ari nibura muri metero 500, bityo gukomeza kugeza amazi ku baturage
byari ingenzi cyane.
Umujyi w’U Kigali urasaba abaturage kwihangana mu gihe hategerejwe
gusubirwamo kaburimbo ku buryo bwuzuye. Ibi kandi bigaragaza ko imirimo
y’ibanze yo kugeza amazi ku baturage ari priorite, n’ubwo bishobora gutera
impaka ku buryo bwo gusana imihanda.





0 Comments
Imihigonews