Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bifatanyije n’abatuye Kigali muri siporo ngaruka kwezi izwi nka Car Free Day, igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026.
Muri iki gikorwa kandi hagaragaye abayobozi batandukanye barimo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, hamwe n’abandi
bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bifatanyije n’abaturage mu gukora siporo
zitandukanye.
Car Free Day ni gahunda ituma imihanda imwe n’imwe yo mu Mujyi wa
Kigali ifungwa mu masaha ya mu gitondo, hagati ya saa Moya na saa Yine,
igaharirwa abakora siporo ku maguru, abatwara amagare ndetse n’abakina indi
mikino itandukanye irimo Basketball y’abakinnyi batatu na Tennis yo mu muhanda.
Buri wese ayitabira akora siporo yibonamo, bitewe n’icyo ashoboye cyangwa
akunda.
Perezida Kagame yaganiriye n'abana kandi anasuhuza abaturage bari bitabiriye
iki gikorwa, barimo abana n’urubyiruko, abashishikariza gukomeza umuco wo
gukora siporo nk’inzira yo kubungabunga ubuzima bwiza.
Iyi gahunda yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije guteza imbere umuco
wo gukora siporo mu baturage no kurwanya indwara ziterwa no kudakora imyitozo
ngororamubiri. Muri Car Free Day, abaturage bahabwa kandi inama ku buzima
ndetse bamwe bakanapimwa indwara zitandukanye ku buntu.
N'ubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi gahunda imaze gukwira no mu
zindi ntara z’igihugu, aho abaturage bagenda bayitabira ku bwinshi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza ko Car Free Day atari siporo
gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kurushaho kubungabunga ibidukikije no kugabanya
imyuka ihumanya ikirere. Mu masaha imodoka ziba zahagaritswe, imyuka yangiza
ikirere igabanuka, bikagira uruhare mu kurengera ubuzima bw’abaturage.
Car Free Day ikomeje kuba igikorwa gihuza abaturage n’abayobozi,
igashimangira uruhare rwa buri wese mu kubaka umuryango utekanye kandi ufite
ubuzima bwiza.

0 Comments
Imihigonews