-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Amnesty International: Abaturage bo muri Koreya ya Ruguru barimo abanyeshuri bicwa bazira kureba ‘Squid Game’ na K-pop



Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, watangaje ko wakiriye ubuhamya bw’abantu nibura 25 bahunze Koreya ya Ruguru, bugaragaza ko hari abaturage, barimo n’abanyeshuri, bicwa bazira kureba filime n’ibiganiro bya televiziyo byo mu mahanga birimo
Squid Game, kumva indirimbo zo mu njyana ya K-pop cyangwa gukurikirana ibindi bitangazamakuru byo hanze y’igihugu.

Aya makuru akubiye muri raporo ishingiye ku biganiro byimbitse Amnesty International yagiranye n’aba bahunze, agaragaza ko gukoresha ibihangano bikomoka muri Koreya y’Epfo bifatwa nk’icyaha gikomeye gishobora guhanishwa ibihano birimo igifungo kirekire, imirimo y’agahato cyangwa urupfu.

Amnesty International ivuga ko ibi bishingiye ku itegeko ryashyizweho mu 2020, rigamije gukaza igenzura ku bitekerezo n’umuco aho ibihangano by’amahanga bifatwa nk’ingengabitekerezo ibangamira igihugu. Ukoreshwa ryabyo cyane cyane kubikwirakwiza, rishobora guhanishwa ibihano bikomeye cyane.

Barakuzwe cyane north korea muri filimi

Abatanze ubuhamya bagaragaje ko ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko ririmo ubusumbane bukabije. Abaturage bakennye n’abadafite aho bahurira n’inzego z’ubutegetsi, bahura n’ibihano bikarishye, mu gihe abakize cyangwa abafite ubushobozi batanga ruswa kugira ngo birinde gukurikiranwa n’ubutabera.

Umwe mu bahunze yavuze ko hari imiryango igurisha amazu cyangwa imitungo yayo kugira ngo ibone amafaranga yo gutanga ruswa, hagamijwe gukiza abo mu muryango bafashwe bareba cyangwa bakoresha ibihangano byo mu mahanga, kugira ngo batoherezwa mu bigo ngororamuco.

Ku rundi ruhande, abadafite ayo mahirwe bahura n’ibihano bikomeye birimo no kwicwa ku mugaragaro, bikozwe nk’uburyo bwo gutanga isomo ku bandi baturage. Bamwe mu batanze ubuhamya bavuze ko abanyeshuri, barimo abo mu mashuri yisumbuye, bahatirwa kureba ibi bikorwa byo kwica abantu.

Umwe mu baganiriye na Amnesty International yavuze ko yigeze kumva inkuru y’abantu, barimo n’abanyeshuri bo mu Ntara ya Yanggang, bishwe bazira kureba filime Squid Game.

Raporo igaragaza kandi ko ibikorwa byo gushakisha no gufata abafite ibihangano byo mu mahanga bikorwa n’itsinda ryihariye rizwi nka “109 Group”, rifite ububasha bwo kugenzura ingo z’abaturage ndetse n’ibikoresho byabo by’ikoranabuhanga birimo telefoni na mudasobwa.

Nubwo hari izi ngamba zikaze n’ubwoba bwo guhanishwa urupfu, Amnesty International ivuga ko ibihangano byo mu mahanga bikomeje gukoreshwa rwihishwa muri Koreya ya Ruguru, aho byinjizwa cyane binyuze kuri flash disks zituruka mu Bushinwa.

Abagerageje kureba suid game barapfa

Abatanze ubuhamya banavuze ko n’abayobozi bamwe ndetse n’abagize inzego z’umutekano bakoresha ibi bihangano mu ibanga, nubwo ari bo bashinzwe kubikumira.

Benshi mu baganiriye n’uyu muryango wita ku burenganzira bwa muntu bahunze Koreya ya Ruguru mbere y’umwaka wa 2020, ariko ubuhamya bwabo bukagaragaza ko igitutu n’ibihano byakomeje gukazwa mu myaka yakurikiyeho.

 



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153