
Umusizi Rumaga Junior yatangaje ko igisigo Inzira y’Umusaraba
yakoranye na Kivumbi King cyaturutse ku bitekerezo yari amaranye igihe, ku
rugendo rugoye abanyempano banyuramo mbere y’uko impano zabo zimenyekana
n’abaturage.
Iki gisigo kimaze amasaha make gisohotse ku mbuga zicuruza
umuziki, aho cyakiriwe neza n’abakunzi b’ubusizi n’abahanzi batandukanye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Rumaga Junior yavuze ko
yahisemo iyi nsanganyamatsiko nyuma yo kwitegereza uburyo abantu bishimira
intsinzi y’abanyempano, ariko bakirengagiza inzira igoye baba baranyuzemo.
Yagize ati:“Ni igitekerezo nari maranye iminsi, ntekereza ku
buzima impano zinyuramo kugira ngo zigere aho abantu bazishimira nk’aho byaje
byikora.”
Yongeyeho ko mu rugendo rwo gukuza impano iyo ari yo yose,
nyirayo abanza kunyura mu bihe bigoye birimo gucibwa intege, kudashyigikirwa no
kudahabwa amahirwe, ndetse hari n’izipfira mu nzira rubanda zitazigeze
zimenyekana.
Ati:“Bamwe tubona impano nk’ururabo rwamaze kumera, nyamara
rwabanje kurambana ku gitaka. Ni yo mpamvu twise iyi nzira ‘Inzira
y’Umusaraba’, kuko impano igomba kubanza kubambwa kugira ngo izuke.”
Rumaga yavuze ko igisigo Inzira y’Umusaraba cyakozwe mu
rwego rwo guhumuriza no gutera imbaraga abanyempano bacibwa intege, abibutsa ko
impano zabo zifite icyo zimariye abandi.
Ati:“Ntucike intege, kuko ntabwo ari wowe wenyine wibereyeho.
Hari abantu ubereyeho. Hari igihe abantu bakubona nk’aho wageze kure, ariko
wowe ukaba wumva inzozi zawe utaranazitangira.”
Ku bijyanye no gukorana na Kivumbi King, Rumaga yavuze ko
byatangiye ari igitekerezo cyaje gukura kigahinduka umwanzuro, ahitamo Kivumbi
kubera impano n’ubuhanga bwe mu busizi.
Ati:“Natekerezaga ku muntu twakorana, Kivumbi aza mu
bitekerezo byanjye, anyorohereza gufata umwanzuro.”
Yongeyeho ko Kivumbi ari umuhanzi mwiza cyane, cyane cyane mu
bijyanye n’ubusizi, anagaragaza ko bamaze igihe kinini bafitanye umubano mwiza
kuva mu 2018, ubwo bari basangiye ubujyanama bwa ‘management’.
Iki gisigo kije nyuma y’iminsi mike Rumaga Junior agirana
amasezerano n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, bwamuhaye Umusozi wa Kiruri, ufatwa
nk’igicumbi cy’abasizi, kugira ngo awubyaze umusaruro binyuze muri sosiyete ye Siga
Rwanda.
Rumaga n’itsinda bafatanya bakomeje gutegura iserukiramuco
ngarukamwaka ry’ubusizi n’ubundi buhanzi, riteganyijwe kuzajya ribera mu bice
bitandukanye by’Igihugu.
0 Comments
Imihigonews