![]() |
Abayobozi n’abafatanyabikorwa basuye isoko risanzwe rikorera muri ako gace |
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubutwererane bwa Korea y’Epfo (KOICA), ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, batangiye imyiteguro y’umushinga wo kubaka isoko rigezweho mu Murenge wa Kabarore, rigamije guteza imbere ubucuruzi, kongera umutekano w’ibicuruzwa no kurinda abacuruzi ibihombo baterwaga n’imvura n’ivumbi.
Isoko rya Kabarore risanzwe rikorwamo n’abacuruzi benshi rigiye
guhabwa isura nshya binyuze mu mushinga uzubakwa ku bufatanye bwa KOICA
n’Akarere ka Gatsibo. Ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko uyu mushinga uri mu
cyiciro cy’inyigo igamije kumenya ingengo y’imari no gutegura ibikorwa
by’ubwubatsi mu buryo burambuye.
Abaturage n’abacururiza mu isoko rya Kabarore bavuga ko
kubakirwa isoko rigezweho ari amahirwe akomeye azabafasha kunoza serivisi
batanga no kwirinda ibibazo byakundaga kubangamira ubucuruzi bwabo.
Abacuruzi bagaragaza ko isoko basanganywe ridasakaye neza kandi
rikaba rito, bigatuma mu gihe cy’imvura ibicuruzwa byangirika, naho mu gihe
cy’izuba ivumbi rikabihumanya. Ibi byatumaga bamwe mu bacururiza hanze y’isoko
badashobora gukora uko bikwiye.
Mutoni Jane, umwe mu bacururiza muri iri soko, yavuze ko
bakiriye iyi nkuru n’ibyishimo byinshi. Yagize ati:
“Tunejejwe no kuba ubuyobozi bwaratwumvise bukaza kudusura bukatubwira ko
isoko rigiye kubakwa. Bizaturinda ibihombo twaterwaga n’imvura n’ivumbi, kandi
bizatuma dukorera ahantu hizewe.”
Kamikazi Diane na we yavuze ko iri soko rishya rizafasha cyane
n’abacururiza hanze y’isoko basanzwe. Ati:
“Iyo imvura yagwaga hari abahagarikaga akazi burundu. Ibi byaduteye igihombo
kinini. Kubakirwa isoko rigezweho bigaragaza ko ubuyobozi bwacu bwita ku bibazo
by’abaturage.”
Muhayimana Gerard ucururiza hafi y’iri soko yavuze ko iri soko
rizagira akamaro ku Murenge wa Kabarore wose, kuko rizatuma ibikorwa
by’ubucuruzi byiyongera, abaguzi n’abashoramari bakiyongera bityo iterambere
rikihuta.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere
ry’Ubukungu, Sekanyange Leonard, yabwiye Imvaho Nshya ko imyiteguro y’uyu
mushinga irimbanyije.
Yagize ati: “Ubu turi mu cyiciro cy’inyigo izagena ingengo y’imari
izakenerwa, hanyuma mu kwa Gatandatu dutangire imirimo yo kubaka iri soko
rigezweho rifasha abaturage gukora ubucuruzi budafite imbogamizi.”
Kubaka isoko rigezweho i Kabarore bitegerejweho kongera
umutekano w’ubucuruzi, kuzamura ubukungu bw’abaturage no guteza imbere isura
y’uyu murenge. Uyu mushinga ugiye kwiyongera ku bindi bikorwa bya KOICA mu
Karere ka Gatsibo birimo guteza imbere ubuhinzi, amazi n’ibindi bikorwa remezo
bigamije iterambere rirambye ry’abaturage.
IMIHIGONEWS

0 Comments
Imihigonews