-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Umunya-Koreya wamamaye kuri YouTube Pani Bottle yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


Umunya-Koreya y’Epfo wamamaye ku rubuga rwa YouTube, Park Jae-han uzwi cyane ku izina rya Pani Bottle ari mu Rwanda aho yagiriye uruzinduko rugamije kumenya no gusura ahantu hatandukanye nyaburanga, anasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Mu ruzinduko rwe kuri uru Rwibutso, Pani Bottle yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburyo yateguwe n’ingaruka yagize ku gihugu n’Abanyarwanda. Yanamenyeshejwe urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside, asobanurirwa uruhare rwo Kwibuka mu kubungabunga amateka no gukumira ko amahano nk’ayo atakongera kubaho ukundi.

Uyu munyabugeni wo ku mbuga nkoranyambaga yanunamiye inzirakarenga zishyinguwe kuri uru Rwibutso, agaragaza ko urwo ruzinduko rwamuhaye umwanya wo gutekereza byimbitse ku mateka y’u Rwanda n’akamaro ko kuyigisha Isi yose.


Nyuma yo gusura uru Rwibutso, Pani Bottle yatangaje ko kwibuka ari ingenzi cyane, kuko bifasha amahanga kwigira ku mateka no kwirinda ko Jenoside yakongera kuba ahandi hose ku Isi.

Pani Bottle, amazina ye nyakuri akaba yitwa Park Jae-han, yavukiye mu mujyi wa Chuncheon mu Ntara ya Gangwon muri Koreya y’Epfo, ku itariki ya 26 Ukwakira 1987. Afite imyaka 39 y’amavuko, akaba ari umwe mu banyempano bakomeye ku Mugabane wa Aziya mu bijyanye no gukora amashusho ajyanye n’ingendo n’ubukerarugendo.


Akunze gukora amashusho y’ingendo akorera mu bihugu bitandukanye ku Isi, by’umwihariko yibanda ku hantu hatamenyerewe cyane, agaragaza ibyiza nyaburanga, umuco w’abaturage n’amafunguro y’aho aba yasuye. Kuri YouTube, akurikirwa n’abasaga miliyoni ebyiri, mu gihe amashusho ye akunze kurebwa n’abantu bo mu bihugu bitandukanye.

Yigeze gusobanura ko izina Pani Bottle ryaturutse ku rugendo yakoze mu Buhinde, aho yumvise umucuruzi akoresha ijambo “pani”, risobanura amazi mu rurimi rw’Abahinde, ahuza n’ijambo “bottle” risobanura icupa mu Cyongereza, bimutera kwiyita iryo zina risobanura “icupa ry’amazi”.

Uruzinduko rwe mu Rwanda ruri mu murongo wo gukomeza kwerekana Isi amateka, umuco n’ahantu nyaburanga hihariye, binyuze mu mashusho anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga ze.



IMIHIGONEWS

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153