Umukinnyi wa filime Bazongere Rosine agiye gukora urugendo rurerure n’amaguru kuva i Kigali yerekeza i Nyagatare, mu rwego rwo gukusanya inkunga izagurwa impapuro z’isuku (Pads) zigenewe abana b’abakobwa bo mu byaro batishoboye.
Uru rugendo ruzamara iminsi ine, rungana n’ibilometero 160,
rukazaba kuva ku wa 12 kugeza ku wa 15 Gashyantare 2026.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bazongere yavuze ko uru rugendo
ari ubukangurambaga bugamije gufasha abana b’abakobwa kubona ibikoresho
by’isuku bibafasha kugira ubuzima bwiza mu gihe bari mu mihango.
Yasabye abifuza gushyigikira iki gikorwa gutanga inkunga banyuze
kuri code 76000 ibaruye ku kigo Imbaraga Wellness.
Ati: “Ndifuza kugurira abo bana ‘Pads’ zigura ibihumbi 6 Frw
imwe, ariko imwe ikaba ishobora gufasha umwana mu gihe kigera ku myaka ibiri.
Inkunga izaboneka niyo izagena umubare w’abana nzafasha.”
Si ubwa mbere Bazongere Rosine wakoze urugendo rurerure
n’amaguru, kuko no muri Werurwe 2025 yakoze urugendo rwa kilometero 150 avuye i
Kigali yerekeza i Rubavu.
Icyo gihe yari urugendo rw’iminsi itatu, yavuze ko rwari
rugamije gukangurira abantu gukora siporo ngororamubiri mu guteza imbere
ubuzima bwiza no kuruhura umubiri n’ubwonko.
Nubwo rwamaze iminsi itatu, igihe cyose cyakoreshejwe muri urwo
rugendo cyari amasaha 34, iminota 39 n’amasegonda 26.

0 Comments
Imihigonews