-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Kagame Yibukije Iterambere n’Imbogamizi mu Bakora Imbuga Nkoranyambaga mu Umushyikirano ya 20



Perezida Kagame Akangurira Abanyarwanda Gushyira Imbaraga mu Iterambere no Guteza Imbere Abakora Ku Mbuga Nkoranyambaga mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20

Kigali, Rwanda — Ku wa 5 na 6 Gashyantare 2026, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze ijambo rikomeye ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20, ahuriza hamwe abayobozi, abaturage n’abikorera mu biganiro bigamije gusuzuma intambwe igihugu kimaze gutera mu iterambere no gutegura ejo hazaza heza.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yahaye umwanya udasanzwe ibitekerezo byatanzwe muri iyi nama, ashimangira ko u Rwanda rukomeje kwiyubaka ariko hakenewe gukomeza kwihutisha gahunda z’iterambere no gushyira imbere abaturage n’urubyiruko mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’igihugu. Yongeyeho ko imbaraga z’ubufatanye no gukorera hamwe ari ingenzi mu kongera umusaruro mu bukungu no mu mibereho y’abaturage.

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko guharanira ubuyobozi bufite inshingano, asaba abayobozi mu nzego zose gufata iya mbere mu bwitange no gutanga ibisubizo bitanga umusaruro, by’umwihariko ku mishinga y’ibanze n’imishinga y’iterambere yateguwe mu mihigo ya Leta.

Abahanzi n’Abakora Ku Mbuga Nkoranyambaga Basabye Gushyigikirwa

Muri iyi nama, umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda nka Bruce Melodie, yavuze ku bibazo bihari by’abakora konti n’abahanzi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ibijyanye no kwinjiza amafaranga (monetization) kuri murandasi. Melodie asanga abakora digital content bakwiye kugira amahirwe ameze neza nk’uko biba ku bandi bakozi n’imiryango yo mu bindi bihugu.

Melodie yabigarutseho mu ijambo rye, avuga ko abahanzi benshi batabona uburyo bwo gukorera amafaranga kuri izo platforms kubera imbogamizi ziri mu mategeko y’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, bigatuma bamwe bagomba kwiyitirira ubwenegihugu bw’ahandi kugira ngo babone amahirwe yo kwinjiza amafaranga.

Yagize ati:“Turifuza ko guverinoma idufasha kubona uburyo bwo gukorera amafaranga kuri izo mbuga nkoranyambaga mu buryo buboneye. Ibi bizadufasha kubona uruhare mu bukungu kandi bizatuma urubyiruko rubasha kubona akazi hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Icyo Umushyikirano Wibanzeho

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ni urubuga rusanzwe rufasha Abanyarwanda gutanga ibitekerezo ku bibazo by’igihugu no kuganira ku nzego zose zigize iterambere ry’igihugu.
Ku nshuro ya 20, ibiganiro byibanze ku bigize gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, kuzamura ubukungu, guteza imbere ubuhinzi, imiyoborere, imibereho myiza y’abaturage n’urubyiruko ndetse no guhanga imirimo mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yahamije ko iterambere rirambye rishingiye ku bwitange, ubufatanye n’ubwitange bwa buri wese mu guteza imbere igihugu uko bishoboka, anibutsa ko ubunyangamugayo n’imikorere inoze byubaka icyizere mu bayobozi no mu baturage.



Imihigonews|Perezida Kagame Paul

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153