-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Abantu batatu bapfuye, undi arembeye; icyabiteye ntikiramenyekana


Muhanga, Rwanda
– Abantu batatu bo mu Murenge wa Bweramana, mu Karere ka Muhanga, bamaze kwitaba Imana mu bihe bitandukanye ni mu gihe undi umwe ari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro by’Akarere ka Ruhango i bya Gitwe, icyaba cyateye uru rupfu kikaba kitaramenyekana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Bwana Nsanzimfura Jean de Dieu, yavuze ko n’ubwo hari amakuru aturuka mu baturage avuga ko abo bantu bashobora kuba bazize inzoga banyoye, ubuyobozi budashobora kubyemeza kuko iperereza rigikomeje.

Yagize ati: “Ni byo koko abantu batatu bamaze kwitaba Imana, ariko nta cyo twakwemeza ku cyabiteye uru rupfu. Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza. Ikindi ni uko batapfiriye rimwe, kuko bagiye bapfa mu bihe bitandukanye, kandi bari umuryango w’umugore n’umugabo.”

Yongeyeho ko ayo makuru yamenyekanye ahagana saa yine z’igitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 2 Gashyantare 2026, ari na bwo bahise batabaza Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi n’izindi nzego z’umutekano.

Ati: “Abitabye Imana ubu imibiri yabo iri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gitwe, naho undi umwe ari kwitabwaho n’abaganga. Biteganyijwe ko imirambo izakorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyabiteye uru rupfu.”

Ubuyobozi buvuga ko abo bantu bose bari batuye mu Kagari kamwe ariko mu midugudu itandukanye, amakuru akaba yaratanzwe n’abayobozi b’imidugudu, mu gihe iperereza rikomeje.

Ku rundi ruhande, amakuru aturuka mu baturage avuga ko abitabye Imana ari abagore babiri n’umugabo umwe, bakekwaho kuba barafashwe n’uburwayi butunguranye burimo kubabara mu nda no mu mutwe, nyuma yo gusangira inzoga. Icyakora, izi mvugo z’abaturage ntiziremezwa n’inzego z’ubuyobozi mu gihe hategerejwe ibisubizo by’iperereza.

Ubuyobozi burasaba abaturage gutuza no kwirinda guhererekanya amakuru ataremezwa, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gushaka icyateye uru rupfu.

 



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153