-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Etincelles FC ishyira hanze abatoza, Bizimana Abdou (Bekeni) arayitoza by’agateganyo


Kigali, Rwanda – Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwatangaje ku wa Kabiri, tariki ya 3 Gashyantare 2026 ko bwasubitse amasezerano n’abatoza bayo kubera umusaruro muke w’ikipe, maze Bizimana Abdou (Bekeni) ayitoza by’agateganyo mu gihe hagishakishwa abandi bazasimbura.

Masudi Djuma yari amaze amezi ane ayobora ikipe aho yari yaje asimbuye Seninga Innocent.

Si ubwa mbere Bekeni agiye gutoza Etincelles FC; yaherukaga kuyitoza muri Werurwe 2022, asimbura Calum Shaun wari wamusimbuye mu 2020. Muri ubwo buryo, Bekeni akunze kugaragaza uruhare rwe mu gutegura no kuyobora iyi kipe.

Etincelles FC izasubira ku kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Gashyantare 2026, yakira Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Mu rwego rwo kwitegura neza uyu mukino, ikipe yongereyeho abakinyi batatu bashya, barimo Umunya-Cameroun Assana Nah Innocent, wahoze akinira Rayon Sports, mu rwego rwo kongera imbaraga no kwirinda kuguma ku mwanya wa nyuma w’amanota 11.

 



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153