
Kigali, 3 Gashyantare 2026 – Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga
n’Ubutwererane y’u Rwanda yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda yoherereje
Mozambique toni 20 z’ibiribwa, imiti, n’ibikoresho byo gufasha abaturage
bahungiye mu byabo nyuma y’imyuzure.
Itangazo rya Minisiteri ryasohowe kuri uyu wa Kabiri rigira
riti:
“Guverinoma y’u Rwanda yoherereje Mozambique toni 20 zirimo
ibiribwa, imiti n’ibindi bikoresho byo kugoboka iki gihugu cyibasiwe n’imyuzure
yahitanye abaturage, ituma abandi bava mu byabo.”
Si ubwa mbere u Rwanda rutanga inkunga nk’iyi. Mu mwaka wa 2025,
binyuze ku bufatanye n’ubwami bwa Jordaniya, u Rwanda rwoherereje abanya Gaza
toni 40 z’ibiribwa n’imiti, bigenewe gufasha abaturage bari mu bibazo byo
kubona ibiribwa n’imiti.
Umubano w’u Rwanda na Mozambique watangiye mu 1990, ariko
wongerewe imbaraga mu 2018 ubwo ibihugu byombi byashyiraho Komisiyo ihuriweho
igamije guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu, umutekano n’ibindi.
U Rwanda kandi rufitanye ubufatanye bukomeye n’inzego
z’umutekano za Mozambique mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo
Delgado kuva muri Nyakanga 2021. Ibyo byatumye ibyihebe byirukanywa mu
birindiro byabo, aho byari byarashingiye mu turere dutandukanye, bigahungira mu
mashyamba bigakurikiranwa n’inzego z’umutekano.
Nyuma yo gutsinsura ibyihebe, abaturage bari barahunze basubiye
mu ngo zabo, kandi ibikorwaremezo birimo umuriro w’amashanyarazi byatangiye
kongera gukora, bitanga icyizere ku gusubira mu buzima busanzwe.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ishimangira ko
guverinoma ikomeje gushyigikira ibihugu bibabaye ku isi binyuze mu bufatanye
n’inkunga zifatika z’ubutabazi.
IMIHIGO NEWS
0 Comments
Imihigonews