-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Kigali igiye kwakira Inama ya 66 ya ICCA Mpuzamahanga mu 2027

Kigali Convention Centre Night View.jpg


Kigali mu Rwanda – Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye kwakira Inama ya 66 y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku itegurwa ry’Inama (International Congress and Convention Association – ICCA), iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 24 kugeza ku wa 27 Ukwakira 2027.

Iyi nama ifatwa nk’amateka akomeye ku Mugabane wa Afurika, kuko izaba ibaye ku nshuro ya mbere ibereye kuri uyu mugabane nyuma y’imyaka 20 ishize. Iheruka kubera muri Afurika mu 2004, ubwo yateraniraga i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Inama ya ICCA ihuza abayobozi n’impuguke mu itegurwa ry’inama n’ibikorwa mpuzamahanga (Meetings, Incentives, Conferences and Exhibitions – MICE), barimo abahagarariye ibihugu, abayobozi b’ibigo n’inzego zitandukanye, bagasuzuma ingamba zo guteza imbere uru rwego, kubaka ubushobozi no kongera uruhare rwa Afurika mu kwakira inama mpuzamahanga.

Kuyakira i Kigali bigaragaza izamuka ry’uyu mujyi nk’icyerekezo cyihuse kandi cyizewe mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga muri Afurika, by’umwihariko hashingiwe ku bikorwa remezo bigezweho, serivisi zinoze n’ubunyamwuga mu kwakira abashyitsi.

Janet Karemera, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo Bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau – RCB), yavuze ko kwakira iyi nama ari icyemezo gikomeye ku Rwanda.

Yagize ati: “Ni icyubahiro gikomeye ku Rwanda kwakira Inama ya ICCA no kwakira umuryango mugari w’iri huriro ugiye gusubira muri Afurika ku nshuro ya mbere mu myaka 20 ishize.”

Inama iheruka kubera muri Afurika ni iyo mu 2004 yabereye i Cape Town, ari na yo yari iya mbere ICCA yazanye ku Mugabane wa Afurika, ku nshuro yayo ya 43.

Kwakira Inama ya 66 ya ICCA bituma u Rwanda ruba igihugu cya kabiri cyo muri Afurika kigeze kwakira iyi nama, mu nshuro 66 imaze guterana ku Isi. Impuguke mu by’itangwa rya serivisi z’inama zivuga ko ibi bigaragaza imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu kwimakaza ubunyamwuga, ireme rya serivisi no kwakira neza abashyitsi.

Madamu Karemera yongeyeho ko aya mahirwe agaragaza iterambere ry’u Rwanda n’uruhare rw’Afurika mu ruhando mpuzamahanga rw’inama n’ibikorwa (MICE), anashimangira imikoranire ihamye n’abafatanyabikorwa bo mu gihugu no mu karere.

Ku ruhande rwa ICCA, Umuyobozi Mukuru wayo, Senthil Gopinath, yavuze ko inama izabera i Kigali izaba urubuga ruhuza Afurika n’Isi, ikanatanga amahirwe mashya yo guteza imbere uru rwego ku Mugabane wa Afurika.

Ati: “Icyerekezo cya Kigali kigaragaza ukwiyemeza, guhanga udushya no gukorera ku rwego rwo hejuru mu kwakira inama mpuzamahanga. Twishimiye amahirwe ari imbere n’uruhare iyi nama izagira mu gutegura ahazaza h’urwego rwacu.”

Nyuma y’i Kigali mu 2027, biteganyijwe ko Inama ya ICCA izakurikira izabera i Muscat muri Oman mu 2028, kuva ku wa 12 kugeza ku wa 15 Ugushyingo.

ICCA ni umuryango mpuzamahanga uzwiho gukurikirana no gushyira ku rutonde imijyi n’ibihugu hagendewe ku bushobozi bwabyo mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga. U Rwanda, by’umwihariko Umujyi wa Kigali, rwagiye rugaragara ku isonga muri Afurika, aho ICCA yarushyize ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kwakira inama mpuzamahanga zikomeye, inyuma ya Cape Town.

Iri shimwe rishingiye ku bikorwa remezo bikomeye birimo Kigali Convention Centre, Camp Kigali, Intare Conference Arena, ikoranabuhanga rigezweho, n’uburyo bworoshye bwo kubona visa ku kibuga cy’indege.

Urwego rw’inama n’ibikorwa mpuzamahanga rukomeje gutanga umusanzu ukomeye mu bukungu bw’u Rwanda binyuze mu kwinjiza amadevize, guteza imbere amahoteli no guhanga imirimo mishya, bikarushaho gutuma u Rwanda ruba icyerekezo cy’ingenzi cy’ubukerarugendo bushingiye ku nama muri Afurika.

 



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153