
Ibiro by'umurenge wa Kiramuruzi
Ubuyobozi bw’Akagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi hamwe n’Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) batangaje ko umwarimu wigisha mu Rwunge
rw’Amashuri rwa Ntete yarekuwe nyuma yo gukekwa gukorera ihohoterwa rishingiye
ku gitsina umwana w’imyaka 14, ni nyuma yiperereza ryakozwe bagasanga
ntashingiro bifite.
Inkuru duheruka kubagezaho y’umwarimu w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka
mirongo ine (40) y’amavuko, washinjwaga gukorera ihohoterwa n’umwana w’umuhungu
wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, yajyanywe kuri RIB tariki ya 8 Ukuboza
2025. Nyuma y’igihe gito, yarekuwe bidasubirwaho. Amakuru atangazwa n’abarera
uyu mwana avuga batigeze babibwirwa hanyuma nabo bakore iperereza ryabo
ry’imbitse bityo ko batigeze bamenya ibyaba byarabaye kuri uyu mwana dore ko ngo
yabahishe amakuru.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwagaragaje ko mu mwaka w’ingengo
y’imari wa 2023/24 mu gihugu hose abantu 4.901 bakurikiranyweho icyaha cyo
gukorera abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo abagabo 4.767 n’abagore
134.
Abana batangiwe ibyo birego byo guhohoterwa bari 4.849, harimo abakobwa
4.646 n’abahungu 203.
Ubu, umwarimu wa GS Ntete yarekuwe byaburundu, icyakora cyo amakuru ava
mu baturage avuga ko n’ubwo mwarimu yasubiye mu kazi umwana we yahisemo kuva mu
ishuri, mu byo avuga bituma adasubira mu ishuri avuga ko afite ipfunwe
kubyabaye kuko abanyeshuri bigana ba muserereza. Gusa kuruhande bw’ubuyobozi
bwite bwa leta ndetse n’ubwishuri ntaruhare rwakozwe kugira ngo harebwe impamvu
uyu mwana yahisemo guta ishuri. Ibi birerekana ko Ababyeyi bamwe nabamwe
bibagiwe ko umwana ariwe shingiro ry’ubumenyi
0 Comments
Imihigonews