![]() |
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Hakuziyaremye Soraya,
yavuze ko RSE inafatiye runini urwego rw’imari mu Rwanda |
Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) bwatangaje ku
mugoroba w’itariki 19 Gashyantare 2026 ko mu myaka 15 rimaze rishinzwe,
amafaranga amaze gucururizwaho agera kuri miliyari ibihumbi 28 Frw ari byo
birenze 100% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP). Ibyo byatangajwe ubwo RSE
yizihizaga isabukuru y’imyaka 15.
Umuyobozi Mukuru wa RSE, Bwana Rwabukumba Pierre Célestin, yavuze ko
isoko ryabaye inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu, rituma haboneka
ubushobozi bwo gukoresha amafaranga mu gihe kirekire mu bikorwa by’Igihugu.
Yavuze ko amafaranga yatangiraga ari make ariko ubu ageze kuri miliyari
1.9 z’Amadolari, bingana na 13% bya GDP y’igihugu, ibarirwa mu mafaranga angana
na miliyari 15 z’Amadolari.
Agaciro k’amafaranga gucururizwa mu myaka 15 gahwanye na 133%
by’Igihugu, harimo miliyari 340 Frw gucuruzwa mu mwaka wa 2025 gusa.
Abashoramari bose barenga 270, muri bo 95% ni Abanyarwanda.
Ibigo 151 bishobora gushoramo imari ku RSE, birimo kugura impapuro
mpeshwamwenda no kugura imigabane ya sosiyete zitandukanye.
Miliyari ibihumbi 25.3 Frw ni amafaranga yacurujwe bwa kabiri,
bigaragaza ko abashoramari bongera gucuruza amafaranga yabo ku isoko.
Rwabukumba Pierre Célestin yavuze ko isoko ritanga amahirwe yo guhanga
akazi, kongera umusoro w’Igihugu no guteza imbere ubukungu busaranganyije.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Hakuziyaremye Soraya, yashimangiye
ko RSE ifasha abantu kubyaza umusaruro amafaranga yabo aho kubika gusa muri
banki, bityo bikongera ubukungu bw’igihugu.
RSE yatanze gahunda ‘NextGenQ’ yo kwegera ibigo bito n’ibiciriritse no
kubigisha uburyo bwo kumurikira abashoramari ibikorwa byabo.
Hanatangijwe uburyo bwo kwigisha ishoramari rya Kisilamu n’uburyo bwo
gukoresha isoko ry’imari n’imigabane mu buryo bwagutse ku rwego mpuzamahanga.
RSE igamije kuba motari y’Igihugu mu ishoramari, igatanga amahirwe ku
banyarwanda n’ibigo bito mu gushora imari, guhanga akazi, no guteza imbere
ubukungu busaranganyije. Mu myaka 15 ishize, RSE yerekanye ko isoko ry’imari
n’imigabane mu Rwanda rishobora guteza imbere igihugu no kongera ubushobozi bw’abashoramari.

0 Comments
Imihigonews