-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Intelligence Artificielle mu Rwanda: Amahirwe n’Ingaruka ku itangazamakuru


Mu Rwanda ndetse n'ahandi ku isi yose, ikoreshwa ry’ububwenge bukorano (IA) riragenda rifata intera mu nzego z’itangazamakuru, uburezi n’ubucuruzi. Abahanga mu itangazamakuru n’ikoranabuhanga bavuga ko IA ishobora gufasha mu kwihutisha itunganywa ry’amakuru no kunoza imikorere y’ibikorwa bitandukanye. Ariko, bagaragaza ko idakurikiranwe neza ishobora guteza ibibazo birimo gusakaza amakuru atariyo no guteza urujijo mu baturage.

Dacia Munezero, umunyamakuru w’umuhanga mu gutangaza amakuru acukumbuye, avuga ko IA ifasha abanyamakuru gutunganya amakuru, amashusho n’amajwi, bityo bigatuma inkuru zikorwa mu buryo bwihuse kandi bufite ireme.

Ariko akomeza avuga ko iyo tekinoloji ishobora gukoreshwa nabi, ikaba ikwirakwiza amakuru atariyo cyangwa ibitekerezo by’ubugome:

“Amashusho cyangwa amajwi y’ibinyoma ashobora gukurura abantu ku buryo bwihuse, bikaba intandaro y’urwango n’ubwumvikane buke mu baturage.”

Claude Nkurunziza, inzobere mu itangazamakuru rishingiye ku ikoranabuhanga, asobanura ko IA ifasha guhuza ibikoresho bitandukanye mu itangazamakuru, bityo bikorohereza abanyamakuru gukora ubushakashatsi buhamye. Ariko akibutsa ko ubushobozi bwa tekiniki butandukanye bushobora gukoreshwa mu gusakaza ibinyoma.

Acher Niyonizigiye, umujyanama mu miyoborere n’imikoranire y’abantu, avuga ko IA yafasha mu gusobanura imibare n’amakuru y’ubukungu, ariko ko hari abantu bashobora kuyikoresha mu gusakaza amakuru atariyo cyangwa ibitekerezo bigamije guteza urujijo. Yongeraho ko ubushishozi n’uburezi bw’abaturage ku ikoreshwa rya IA ari ingenzi kugira ngo bashobore gutahura amakuru y’ikinyoma.



Abahanga bose bagaragaza ko gukoresha IA mu buryo bwiza bisaba:

1.    Kugenzura amakuru mbere yo kuyasangiza abandi.

2.    Kumenya ibimenyetso by’ikoreshwa ry’amashusho cyangwa amajwi y’ikinyoma nko kureba niba amashusho cyangwa amajwi afite ibice bidahuye n’ukuri.

3.    Gushaka inama no kugisha inama inzego zizewe mu itangazamakuru ku bijyanye n’amakuru y’amanyanga cyangwa y’ivangura.

Ubwenge buhangano (Intelligence Artificielle) ni umusemburo w’ubuvumbuzi mu itangazamakuru n’imibereho y’abaturage ariko idakurikiranwe neza ishobora guteza amakimbirane, gusakaza ibinyoma n’ivangura. Kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru no kwigisha abaturage uburyo bwo gutahura amakuru y’ikinyoma ni ingenzi kugira ngo IA ihinduke inyungu ku iterambere aho kuba intandaro y’amakimbirane mu Rwanda.

 



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153