-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Abahuza bashya 175 basabwe guteza imbere ubuhuza no gukemura amakimbirane y’abaturage



Kigali – Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, Justice Alphonse Hitiyaremye, yasabye abahuza bashya 175 barangije amahugurwa y’ubuhuza, gushyira imbaraga mu gufasha abaturage gukemura amakimbirane mu bwumvikane aho kugana inkiko.

Yabitangaje mu muhango wo gusoza amahugurwa y’abahuza agamije kongerera ubushobozi abantu bakemura amakimbirane mu buryo bw’ubuhuza, mu rwego rwo guteza imbere ubutabera nsanasano mu Rwanda.

Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2019 ku bufatanye n’Urwego rw’Ubucamanza, igamije gutegura abahuza bafite ubumenyi bwo gufasha abantu bafite amakimbirane kugera ku mwanzuro mu bwumvikane.

Amahugurwa ategurwa ku bufatanye n’Ikigo Edwards Mediation Academy, gitanga amasomo y’ubuhuza gishingiye ku bunararibonye bw’inzobere mu gukemura amakimbirane, gifatanyije n’Ikigo cyo mu Rwanda Mediation Home Rwanda.

Umuyobozi wa Mediation Home Rwanda, Uwicyeza Bernadette, yavuze ko kuva iyi gahunda yatangira, abahuza basaga 1300 bamaze guhugurwa, kandi bakomeje kugira uruhare mu kwimakaza umuco w’ubwumvikane mu miryango no mu kazi.

Yasobanuye ko abahuza bafite uruhare runini mu gufasha abaturage kubona ibisubizo by’ibibazo byabo mu mahoro kandi mu buryo bwihuse.

Justice Hitiyaremye yashimangiye ko ubuhuza bukwiye gufatwa nk’inzira ya mbere mu gukemura amakimbirane kuko bufasha kugabanya imanza zijyanwa mu nkiko ndetse bugafasha kubaka umuryango utekanye.

Yagize ati:“Turifuza ko abahuza bakora akazi kabo neza ku buryo amakimbirane menshi yakemurirwa mu bwumvikane, mbere y’uko agera mu nkiko. Ibi bizafasha abaturage gukomeza kubana neza no gukemura ibibazo byabo mu mahoro.”

Perezida w’Inama Nkuru y’Ubuhuza, Prof. Sam Rugege, yavuze ko ubuhuza ari uburyo bwiza bwo gufasha abantu kugera ku mwanzuro utuma impande zombi zishima aho kuba nk’uko biba mu nkiko aho umwe ashobora gutsinda undi agatsindwa.

Yagize ati:“Iyo abantu bagize amahirwe yo kumvikana, baba bishimiye igisubizo babonye kuko baba bagize uruhare mu gufata icyemezo kibareba. Bitandukanye n’igihe urukiko rufashe icyemezo umwe ashobora kwakira nabi.”

Yakomeje asobanura ko ubuhuza bufasha no kugabanya abantu bajyanwa muri gereza mu gihe hari ibibazo bishobora gukemurwa mu bwumvikane bitabangamiye amategeko cyangwa umutekano w’igihugu.

Mu barangije ayo mahugurwa harimo n’umunyamakuru wa BTN TV, Uwera Joselyne, wavuze ko ubumenyi yahawe buzamufasha gukemura amakimbirane mu miryango no mu kazi akora ka buri munsi.

Ati:“Ubuhuza ni inzira nziza ifasha abantu kongera kubana neza. Abanyarwanda bakwiye gukemura ibibazo byabo mu bwumvikane aho gukomeza guhangana.”

Abahanga mu by’amategeko bagaragaza ko guteza imbere ubuhuza ari imwe mu nzira ifasha kugabanya ubucucike mu nkiko no guteza imbere umuco wo gukemura ibibazo mu mahoro, bityo bigafasha kubaka sosiyete irangwa n’ubwiyunge n’ubwumvikane.



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153