Uyu munsi wizihizwa ku itariki ya 3/14 mu myandikire ikoreshwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ihuye n’imibare itatu ya mbere igize umubare wa Pi (3.14). Uyu mubare ukoreshwa cyane mu mibare n’ubumenyi mu kubara ibijyanye n’imizingo (circles) ndetse no mu bindi bikorwa bya siyansi.
Umunsi wa Pi watangiye kwizihizwa bwa mbere mu 1988 mu mujyi wa San
Francisco, aho abahanga n’abanyeshuri batangije iki gikorwa bagamije
gushishikariza abantu cyane cyane urubyiruko gukunda imibare n’ubumenyi.
Uyu munsi kandi ufite akamaro kihariye mu mateka y’ubumenyi kuko ari na
wo wavukiyeho umuhanga w’ikirangirire mu bugenge Albert Einstein mu 1879.
Einstein azwi cyane ku isi kubera gutanga umusanzu ukomeye mu gusobanura
imiterere y’ikirere n’imbaraga zikigize.
Ku rundi ruhande, tariki ya 14 Werurwe ni na wo munsi umuhanga mu
by’ikirere n’ubumenyi bw’isanzure Stephen Hawking yitabye Imana mu mwaka wa
2018. Hawking yasize umurage ukomeye mu bushakashatsi ku mwanya w’isanzure
(cosmology) no ku mwobo wirabura (black holes).
Mu Rwanda no mu bindi bihugu, bamwe mu bakoresha porogaramu ya
mudasobwa ya Pi Network na bo bakunze kwizihiza uyu munsi, bawufata nk’igihe
cyo gutegereza amatangazo mashya cyangwa impinduka ku gaciro k’iyo cryptocurrency.
N’ubwo ku rwego mpuzamahanga Umunsi wa Pi wibanda cyane ku mibare
n’ubumenyi, unafasha abantu kuzirikana uruhare rw’abahanga bagize uruhare
rukomeye mu iterambere rya siyansi n’ikoranabuhanga ku isi.
Ku bahanga mu burezi, uyu munsi ni n’akanya ko gushishikariza
abanyeshuri gukunda imibare, siyansi n’ikoranabuhanga, kuko ari byo
bishingirwaho mu guteza imbere udushya n’ubumenyi bukenewe mu iterambere ry’isi
muri rusange.


0 Comments
Imihigonews