-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore: REG yashimiye abagore mu iterambere ry’ikigo


Kigali, Rwanda – Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yashimiye abagore bafite uruhare rukomeye mu bikorwa by’ikigo, ibizeza gukomeza kubongerera ubumenyi kugira ngo bagire uruhare runini mu nzego zifata ibyemezo no mu mirimo y’ikoranabuhanga.

REG ni kimwe mu bigo byatanga urugero rwiza mu gushyira mu bikorwa politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, aho abagore bishimira amahirwe yo kwiga no gukurira mu mirimo yafatwaga nk’iy’abagabo kubera umuco, bakanaherekezwa mu rugendo rw’iterambere.

Bamwe mu bagore n’abakobwa bakora imirimo itandukanye, yaba mu nganda, ingomero z’amashanyarazi, cyangwa mu biro, bishimira ko ubu imirimo yafatwaga nk’iy’abagabo ku muco, bayikoramo kandi bagashyigikirwa kugira ngo batange umusaruro.

Mukwindi Uwineza Nicole, umwenjeniyeri umaze imyaka irenga 10 akora mu gutunganya ingufu muri REG, yavuze ko kongererwa ubushobozi byamufashije kugera ku ntera ishimishije mu kazi ndetse no mu buzima bwite.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Mukwindi Uwineza Nicole yavuze ko ubwo yinjiye muri REG, yari umukobwa wenyine mu ruganda rutunganya ingufu, ariko gushyigikirwa n’ikigo byamufashije gukomeza gutera imbere.

Yakomeje agira ati:“Akazi kaba muri REG kenshi twajyaga tuvuga ngo ni iby’abagabo. Ariko ubu abagore tumaze kuba benshi kubera kongererwa imbaraga, tugenda tubona ko dushoboye kandi ibikorwa bitandukanye bitegurwa n’ubuyobozi bishimangira ko umugore ashoboye.”

Uyu munsi Uwineza ashinzwe igenamigambi ku ngomero zitanga amashanyarazi zirimo iz’amazi, inganda za gaze, izitanga ingufu zituruka ku mirasire y’izuba n’izindi.

Vuguziga Sharon, ushinzwe imikoreshereze y’amavuta y’ibinyabiziga by’Ikigo, nawe yishimira ko mu myaka itanu amaze muri REG yabashije kongera ubushobozi, akazamurwa mu ntera kandi akabona amahirwe yo kungurana ibitekerezo na bagenzi be b’abagabo.

Ati:“Abagore baduha agaciro cyane, kuko mu muco wa kera ntibari bajya mu mirimo nk’uko abasore babikoraga. Ariko twebwe muri REG, baradufasha kongera ubumenyi, kugira ngo umurimo ugende neza kandi dutange serivisi nziza ku bakiliya.”

Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro, yashimiye abagore uruhare bagira mu gufasha ikigo kugera ku ntego zacyo, akagaragaza ko ubushake bwa Leta n’imbaraga zashyizwe mu kubaka ubushobozi bw’umugore n’umukobwa bigaragara mu bikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho.

Yijeje ko REG itazahwema gukuraho imbogamizi zose zatuma umugore abangamirwa mu kazi ke, kandi ikomeze kongerera ubumenyi abagore n’abakobwa kugira ngo bagire uruhare runini mu nzego zifata ibyemezo no mu mirimo ya tekinike.

Ubuyobozi bwa REG bwanahembye kandi abana b’abakobwa biga muri École des Sciences Saint Louis de Montfort Nyanza no muri Collège Sainte Marie Reine Kabgayi, bagaragaje imishinga ya siyansi itanga ibisubizo birambye mu by’ingufu.

Kuri ubu, abagore n’abakobwa basaga 300 bakora muri REG, harimo abenjeniyeri, abatekinisiye, abayobozi n’abakora mu biro, bagize 24% by’abakozi bose. Intego ni ukugera nibura kuri 30% mu bihe biri imbere.


IMIHIGONEWS.RW

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153