![]() |
Macky Sall is a
Senegalese politician who served as the 4th President of Senegal
Tariki ya 2 Werurwe 2026, Inteko Rusange ya United Nations
yakiriye kandidatire ya Macky Sall, wabaye Perezida wa Senegal kuva mu 2012
kugeza mu 2024, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
Umuvugizi w’Inteko Rusange ya Loni, La Neice Collins, yatangaje
ko kandidatire ya Sall yatanzwe mu gitondo cyo ku wa 2 Werurwe 2026 n’igihugu
cy’Burundi. Iki cyemezo cyatunguranye kuko akenshi kandidatire y’umuntu
ihatanira uyu mwanya itangwa n’igihugu akomokamo.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko mu ntangiriro za
Gashyantare 2026, Sall yari yandikiye Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye
Faye, amusaba ko igihugu cye cyashyigikira kandidatire ye ku buyobozi bwa Loni.
Icyakora, kugeza ubu nta gisubizo cyigeze gitangwa n’Umukuru w’Igihugu.
Abasesenguzi bagaragaza ko kutamusubiza bishobora kuba bifitanye
isano n’ubwumvikane buke buri hagati ya Sall n’ishyaka riri ku butegetsi rya PASTEF.
Iri shyaka ryigeze kunenga ubutegetsi bwa Sall, ndetse rikavuga ko hari
imyanzuro yafashwe mu gihe yari ku butegetsi yashoye igihugu mu madeni akomeye.
Nanone iri shyaka rigeze gushinja Sall gukoresha ubutegetsi mu
nyungu za politiki, ibintu byanatumye umuyobozi waryo, Ousmane Sonko, afungwa
mu bihe byashize mbere y’uko aza kuba Minisitiri w’Intebe.
Mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’African Union
yabaye muri Gashyantare 2026, hatanzwe urutonde rw’abakandida Afurika yifuza
gushyigikira ku mirimo mpuzamahanga itandukanye. Icyakora, izina rya Sall
ntiryari kuri urwo rutonde.
Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi mu bya politiki Mehdi Ba
yatangaje ko kuba u Burundi ari bwo bwatanze kandidatire ya Sall bishobora kuba
ari icyemezo cyafashwe na Perezida w’igihugu Gen Évariste Ndayishimiye,
atabanje kubiganiraho n’abandi bayobozi ba Afurika binyuze mu nzira zisanzwe
zikoreshwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Mu bandi bakandida bamaze gutangwa kuri uyu mwanya harimo Michelle
Bachelet, Rafael Grossi uyobora International Atomic Energy Agency, ndetse na Rebeca
Grynspan.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari undi mukandida
w’Umunyafurika uzahatanira uyu mwanya. Gutanga kandidatire ku mwanya
w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni biteganyijwe kurangira tariki ya 1 Mata 2026.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni uriho ubu, António Guterres,
azasoza manda ye tariki ya 31 Ukuboza 2026, asimburwe ku ya 1 Mutarama 2027.
Macky Sall yatangaje ko yiteguye kuyobora Loni mu buryo bufasha
ibihugu binyamuryango gukomeza ubumwe, gukemura ibibazo byugarije Isi birimo
iby’umutekano n’amahoro, ndetse no gukoresha neza umutungo w’uyu muryango.
IMIHIGONEWS.RW

0 Comments
Imihigonews