-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Burera: Ubuyobozi bw’Intara n’Abaturage mu Nama yo Kugabanya Ubukene bwa 22% n’Igwingira rya 37%



Mu masaha ashize ku wa 01 Werurwe 2026, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bufatanyije n’ubw’Akarere ka Burera, abavuka muri aka karere batuye ahandi ndetse n’abaturage bahatuye, bateraniye mu nama nyunguranabitekerezo igamije gusuzuma aho iterambere rigeze no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Iyi nama yibanze ku kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu iterambere rusange, hagamijwe gushyiraho ingamba zihamye zo kugabanya ubukene, gukemura ikibazo cy’amacumbi, isuku n’isukura ndetse no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Imibare yatangajwe igaragaza ko mu Karere ka Burera hakiri abaturage bari ku gipimo cy’ubukene cya 22%, nk’uko byagaragajwe n’Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV7). Ni mu gihe kandi aka karere gafite imiryango 430 idafite amacumbi, imiryango irenga 2,159 ifite amacumbi akeneye gusanwa, naho imiryango 592 ikaba itagira ubwiherero, mu gihe ubwiherero 533 bukeneye gusanwa.

Ikindi kibazo cyagarutsweho cyane ni icy'imirire mibi n’igwingira mu bana, aho igipimo cy’igwingira kigeze kuri 37%, kikaba kiri hejuru ugereranyije n’intego igihugu cyihaye yo kugabanya iki kibazo mu rwego rwo kubaka ejo hazaza h’abana.

Abitabiriye inama bagaragaje ko hakenewe kongera imbaraga mu bukangurambaga ku isuku n’isukura, guteza imbere ubuhinzi butanga umusaruro uhagije, kongera imishinga y’ubwubatsi bw’amacumbi ku batishoboye no gushishikariza abavuka mu karere gutanga umusanzu mu iterambere ry’aho bavuka.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwashimangiye ko ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze, abikorera n’abaturage ari bwo shingiro ry’iterambere rirambye, busaba buri wese kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe muri iyi nama.

Iyi nama isize hashyizweho gahunda yihariye yo gukurikirana ibibazo byagaragajwe no kubishyira mu mihigo y’umwaka utaha, hagamijwe ko mu gihe cya vuba igipimo cy’ubukene n’igwingira byagabanuka ku buryo bufatika.


IMIHIGONEWS.RW



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153