
Ogun State, Nigeria – Guverineri wa Leta ya Ogun, Dapo Abiodun,
yatangaje ko umushinga wo kubaka umuhanda wa Stadium Junction–Luba ugeze ku
kigero cya 99% wuzura, ashimangira ko imirimo igeze ku cyiciro cya nyuma mbere
yo kuwutangiza ku mugaragaro.
Ibi yabigarutseho abinyujije ku rubuga rwe rwa X (Twitter),
atanga amakuru ku iterambere ry’uwo muhanda uhuza uduce twa Erunwun, Atan, Luba
n’indi midugudu iyikikije muri Ogun State muri Nigeria.
Inkuru dukesha ikinyamakuru cyandikira muri Nigeria dailypost cyatangaje ko Guverineri Abiodun yavuze ko imirimo yo gushyira ka
burimbo
(asphalt binder) yamaze kurangira, ubu hakaba hasigaye imirimo ya nyuma mbere
yo gutaha no gutangiza uwo muhanda ku mugaragaro.
Yagize ati: “Iterambere tugezeho rigaragaza ubushake bwacu
budasubirwaho bwo kubaka imihanda iramba kandi yizewe, igira uruhare mu buzima
bwa buri munsi bw’abaturage bacu.”
Uyu muhanda wa Stadium Junction–Luba usanzwe ari inzira
y’ingenzi ikoreshwa n’abaturage benshi muri ako gace. Ubuyobozi bwemeza ko
kuwusana no kuwagura bizagabanya igihe cy’urugendo, kongera umutekano
w’abatwara ibinyabiziga no kunoza isano hagati y’uduce dutandukanye.
Guverineri Abiodun yongeyeho ko uyu mushinga uri mu murongo wa
gahunda y’iterambere ishingiye ku baturage (people-centred development),
igamije guteza imbere ibikorwa remezo no kongera ibikorwa by’ubukungu muri leta
ayobora.
Ati: “Ubuyobozi bwacu bukomeje gushyira imbere iterambere
rishingiye ku baturage. Ishoramari rikomeje gushyirwa mu mihanda rizafasha
koroshya ingendo, kongera ubucuruzi no kuzamura imibereho myiza y’abatuye Ogun
State.”
Ishoramari rikomeje gushyirwa mu mihanda ritangwa nk’icyerekana
ko guverinoma igamije iterambere rirambye, rifitiye akamaro abaturage ndetse
rinashyigikira izamuka ry’ubukungu mu gihe kirekire.
IMIHIGONEWS.RW/Ibikorwaremezo
0 Comments
Imihigonews