
Igikomangomakazi cy’Ubwami bw’u Bugereki, Marie-Chantal, yasuye
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, yunamira
inzirakarengane zirenga 250.000 ziharuhukiye mu cyubahiro, ashimangira ko
kwibuka ari inshingano ya buri wese.
Uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Mbere, aho Marie-Chantal
yashyize indabo ku mva rusange, yunamira abishwe muri Jenoside yakorewe
Abatutsi, anasobanurirwa amateka n’urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka no gukira
ibikomere mu myaka 31 ishize.
Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bwanditse ku
rubuga rwa X buti: “Twakiriye nyiricyubahiro Marie-Chantal, Igikomangomakazi,
wahaye icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse
akaba yasuye urwibutso anasobanurirwa amateka.”
Mu gitabo cy’abashyitsi, Marie-Chantal yanditse ati: “Tugomba
kwibuka buri gihe. Biragoye cyane kubona ibyabaye ariko ni ingenzi cyane.
Murakoze kandi Imana ihe umugisha imiryango yose.”
Yasobanuriwe akamaro ko kwibuka, kurwanya ingengabitekerezo ya
Jenoside, ndetse n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gushyigikira u
Rwanda mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza harangwa amahoro n’ubumwe.
Uru ruzinduko ruje rukurikira ibiganiro yagiranye na Madamu Jeannette
Kagame, aho yamwakiriye mu biro by’Umuryango Imbuto Foundation ku wa Kane,
tariki ya 26 Gashyantare.
Baganiriye ku guteza imbere uburezi, kubakira ubushobozi impunzi
no guteza imbere ubutwererane mu bikorwa by’iterambere.
Marie-Chantal ni umugore wa Pavlos, igikomangoma cyo mu muryango
w’abami b’u Bugereki. Nubwo u Bugereki bwakuyeho ingoma ya cyami mu 1973,
umuryango w’abami ukomeje gukoresha amazina y’icyubahiro y’amateka no gukora
ibikorwa by’ubugiraneza ku rwego mpuzamahanga.
Azwi cyane mu mirimo y’ubugiraneza, cyane cyane mu gufasha abana
n’imiryango y’impunzi. Yashinze gahunda ya Building Better Futures
ishyigikiwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, igamije
guteza imbere amahirwe y’uburezi no guha ubushobozi abakobwa n’abagore
b’impunzi.
Uruzinduko rwe rugaragaza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
bikomeje guhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga, ndetse ko ubutumwa bwo kurwanya
ivangura n’urwango bugomba gukomeza gusakara hirya no hino ku isi.
0 Comments
Imihigonews