
Kuva mu 2009 u Rwanda rutangije gahunda rusange yo kwandikisha
ubutaka, abaturage benshi bamaze gusobanukirwa ko UPI ari umutungo ubwawo.
Ufite icyangombwa cy’ubutaka aba afite UPI (Unique Parcel Identifier) yihariye,
imufasha kugaragaza uburenganzira ku mutungo no kuwukoresha nk’ingwate mu
kubona inguzanyo n’andi mahirwe y’iterambere.
Iyi gahunda yashyizweho mu gihe Leta yashyiraga imbaraga mu
micungire inoze n’imikoreshereze myiza y’ubutaka nk’inkingi y’iterambere
ry’ubukungu n’imibereho myiza. Hagati ya 2009 na 2013, ubutaka bwinshi
bwanditswe ku rwego rw’igihugu, bugashyirwa muri sisitemu ihuriweho.
UPI igizwe n’iki?
Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA), UPI ni nimero yihariye igaragaza amakuru
y’aho ubutaka buherereye n’iriburanga muri sisitemu.
Urugero rwa UPI rumeze nka: 1/04/05/06/12345 (urugero
rudahagarariye ikibanza runaka), igizwe n’ibice bitanu:
- 1 –
Intara (1 ni Umujyi wa Kigali, 2 Amajyepfo, 3 Iburengerazuba, 4
Amajyaruguru, 5 Iburasirazuba)
- 04 –
Akarere
- 05 –
Umurenge
- 06 –
Akagari
- 12345
– Nimero yihariye y’ubutaka
Iyi mibare ibikwa muri sisitemu yitwa Land Administration
Information System (LAIS), ikoreshwa mu kubika no gucunga amakuru yose ajyanye
n’ubutaka mu gihugu.
Impamvu UPI ari ingenzi
UPI ituma ubutaka butandukanywa hashingiwe ku hantu buherereye.
Nubwo hashobora kuboneka nimero zisa mu Turere cyangwa mu Tugari dutandukanye,
UPI yuzuye ntishobora gusubirwamo kuko igaragaza inzego zose z’aho ubutaka
buherereye, kuva ku Ntara kugera ku Kagari.
Ibi bigabanya amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka,
byoroshya ihererekanyabubasha (nk’igurisha, impano cyangwa izungura), kandi
bikongera icyizere mu mikoranire n’ibigo by’imari.
Iyo ubutaka bucaguwemo ibice, buri gice gihabwa UPI nshya.
Nimero y’umubyeyi isigara muri sisitemu nk’inyandiko-mfatizo, ariko ntiba
igikoreshwa mu buryo bw’ubucuruzi kuko iba yarabyaye izindi nimero nshya.
Ibyangombwa by’ubutaka bishobora gutangwa
Bitewe n’uburyo ubutaka butunzwe, ibyangombwa bishobora kuba:
- Amasezerano
y’ubukode burambye
- Icyemezo
cy’inkondabutaka
- Icyemezo
cy’iyandikisha ry’impapurompamo ngenankomyi
- Icyemezo
cy’iyandikisha ry’ibice by’isangiramutungo ku nyubako
Abasesenguzi mu by’imicungire y’umutungo bagaragaza ko gukoresha
UPI neza no kubika amakuru muri LAIS byagize uruhare rukomeye mu kurinda
umutungo w’abaturage no kuwuhindura igikoresho cy’iterambere.
Mu gihe igihugu gikomeje guteza imbere ikoranabuhanga mu
by’ubutaka, UPI ikomeza kuba ishingiro ry’umutekano w’umutungo n’icyizere mu
ishoramari, haba ku baturage ku giti cyabo no ku bashoramari.
0 Comments
Imihigonews