Uwikunda Samuel ni we mu Rwanda rukumbi mu basifuzi 29
batoranyijwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF)
kugira amahugurwa mbere yo gusifura imikino ya nyuma ya CAF Champions League na
CAF Confederation Cup.
Amahururwa azabera i Cairo mu Misiri, hagati ya tariki ya 4 na 8
Werurwe 2026, mbere y’uko ku wa 13 Werurwe hatangira imikino ibanza ya ¼ ku
makipe yitwaye neza mu matsinda ya CAF Champions League na CAF Confederation
Cup.
Uwikunda Samuel, uzaba ari kumwe n’abandi basifuzi 28 baturutse
mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ni we mu Rwanda rukumbi wahabwa iyi
nshingano. Ni na we uheruka kuba Umunyarwanda rukumbi wasifuye mu bikombe bya
Afurika inshuro ebyiri. Aba basifuzi bazatoranywamo abazayobora imikino yose
kugeza ku mukino wa nyuma.
Muri abo bazitabira amahugurwa harimo n’Umunya-Afurika y’Epfo,
Abongile Tom, uzayobora umukino wa CAF Champions League uzahuza Al Hilal SC,
ikinira imikino yayo muri Stade Amahoro, i Kigali, na RS Berkane
yo muri Maroc.
Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino, Al Hilal SC izoroherezwa
kuwitegura. Umukino wayo w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda uzayihuza na Gicumbi
FC, ukazabera muri Stade Amahoro ku wa Kabiri, tariki ya 3 Werurwe 2026,
saa 20:30 z’ijoro.
Isoko: Igihe
.jpg)
0 Comments
Imihigonews