Umurenge wa Jarama uherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Akarere ka Ngoma, kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba Nyuma ya Rwamagana, Kayonza, Kirehe, Bugesera, Gatsibo na Nyagatare. Utuwe n’abaturage basaga gato n’Abaturage 32,000 mu mwaka wa 2025, ukaba ugizwe n’utugari dutanu aritwo: Karenge, Ihanika, Jarama, Kibimba na Kigoma.
Imiterere yihariye: Umusozi umeze nk’ikirwa
Jarama ni umurenge ufite imiterere idasanzwe, kuko umeze
nk’ikirwa kiri hagati y’Ikibaya cy’Akagera, Ikiyaga cya Rweru ndetse n’Ikiyaga
cya Sake. Uzengurutswe n’utuyaga tugera kuri dutanu, aho ikinini muri two ari
Ikiyaga cya Sake kiri hagati ya Jarama, Sake na Rukumberi.
Mu burengerazuba no mu majyepfo y’uburengerazuba, uhana imbibi
n’Umurenge wa Rweru wo mu Karere ka Bugesera, bikagabanywa n’Uruzi rwa Rweru.
Amajyaruguru y’uburengerazuba uhana imbibi n’Umurenge wa Rukumberi, mu majyepfo
ashyira uburasirazuba ugahana n’Umurenge wa Sake, mu burasirazuba ugahana na
Mutenderi, naho mu majyepfo ugahana imbibi n’Igihugu cy’u Burundi (Intara ya
Kirundo na Mwaro).
AKANIGO: Inzira nto ifite amateka
akomeye
Hagati y’Umurenge wa Jarama n’Umurenge wa Sake hari ubutaka buto
cyane bwitwa AKANIGO. Ni ahantu hafite metero 6 z’ubugari na metero 14
z’uburebure (bufite n’ubutumburuke bwa metero 25 uvuye ku gishanga). Ni inzira
ya mbuka rukumbi imodoka zambukiramo zijya i Jarama, kuko ebyiri zitabasha
kunyuranamo.
Amateka agaragaza ko mu kinyejana cya 15, ku ngoma ya Ruganzu I
Bwimba, yahaburiye umwana we, ahita ahavuma, bavuga ko “hanize” igikomangoma,
ari naho hakomoka izina AKANIGO. Iruhande rumwe hari Umugezi wa Kadobogo,
urundi hakaba Umugezi w’Akanigo.
Kimwe mu byihariye kuri Jarama ni uburyo ikibaya cyayo gihingwa
cyane ugereranyije n’ibindi bice by’Akagera bikunze kwibasirwa n’imyuzure. Hafi
aho hari Ikiyaga cya Rweru gihura n’Umugezi w’Akagera binyuze mu ruhagi
ruhoraho.
Iyo imyuzure ibaye nto, amazi azamuka mu kiyaga cya Rweru aho
kwiroha mu kibaya cya Jarama. Keretse imvura nyinshi cyane cyane mu kwezi kwa
Mata, ni bwo amazi ashobora kuzamuka akagera ku butumburuke bw’ikibaya cya
Jarama, bikaba byatuma amazi yiroha mu mirima. Ibi bituma iki kibaya kiba
kirumbuka kandi kigahora giteza imbere ubuhinzi bw’abaturage.
Umusaruro w’amafi mwinshi
![]() |
| Umusaruro w'amafi |
Kubera ko uzengurutswe n’utuyaga twinshi, abaturage ba Jarama babona amahirwe menshi mu burobyi. Amafi atandukanye aboneka, harimo anagera ku biro bisaga 12Kg, kandi igice kinini cy’imirire y’abaturage gishingira ku mafi.
Ku rwego rw’igihugu, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI)
igaragaza ko mu 2025 umusaruro w’amafi wageze kuri toni 52.439 uvuye kuri toni
43.133 mu 2024, bikagaragaza izamuka rikomeje. Ibi byajyanye no kongera abana
b’amafi, amahugurwa y’abarobyi n’aborozi, no gukoresha uburyo bugezweho.
Mu Karere ka Ngoma by’umwihariko, ubuyobozi bwashimangiye ko
ibiyaga birimo Icyo Sake bikomeje gutanga umusaruro ushimishije. Meya w’Akarere
ka Ngoma, Nathalie Niyonagira, aherutse kugaragaza ko kongera umusaruro w’amafi
biri mu byashyizwe imbere hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’abaturage, cyane
cyane abo mu mirenge ikora ku biyaga nka Jarama. Yavuze ko binyuze mu mishinga
yo gutera imbuto z’amafi no kororera mu bigega, umusaruro ugenda uzamuka,
bikagabanya n’ikibazo cy’amafi make ku isoko.
Ubutaka burumbuka n’ubuhinzi bukomeye
Ubutaka bw’igasozi nabwo burera cyane, bukungahaye ku mvura
ihagije. Mu bihingwa by’ingenzi harimo ibigori na kawa, ndetse n’ibindi
bihingwa by’ibanze bifasha mu kwihaza no kugurisha ku masoko.
Ahantu hahurira abantu baturutse hose
Jarama yatuwe cyane mu myaka itari iya kera n’abaturutse mu
mpande zitandukanye z’igihugu, cyane cyane abashakaga ubutaka. Ibi byatumye
hahurira abantu b’umuco n’imigenzo itandukanye, bigatuma ubudasa bwabo
bubabyarira amahirwe mu bucuruzi no mu mibanire.
Amasoko n’ibikorwa remezo
Isoko rikomeye riri mu Kagari ka Kigoma ahazwi nka “Mubaha”,
rikaba ari isoko ryubakiye neza kandi rikora kinyamwuga. Hari n’irindi soko
riri mu Kagari ka Jarama rirema ku wa Mbere no ku wa Kane.
Mu burezi, umurenge ufite amashuri atandukanye arimo GS
Jarama/TSS, GS Mbuye, GS Umuka, EP Karenge na EP Uruhuha. Ufite kandi Ikigo
Nderabuzima cya Jarama n’ibindi bigo by’ubuvuzi bifasha abaturage kubona
serivisi z’ibanze.
Umwihariko ugereranywa n’ahandi
Nk’uko hagati ya Mutenderi na Gahara (Akarere ka Kirehe) hari
ubutaka bwa mbuka bwitwa Rwagitugusa bufite amateka yihariye, na Jarama ifite
Akanigo gafite amateka yihariye kandi gafite uruhare rukomeye mu mibereho
n’ikorwa ry’ingendo z’abaturage.
Jarama ni umurenge uhuza amateka, umutungo kamere n’ubukungu
bushingiye ku buhinzi n’uburobyi, bikawuha umwanya wihariye mu iterambere
ry’Akarere ka Ngoma n’Intara y’Iburasirazuba muri rusange


0 Comments
Imihigonews