![]() |
| Ifoto iragaragaza uko umugezi waruri n'uko uri ubu |
Abaturage bo mu midugudu ya Gasave na Akabare, mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Kiramuruzi akarere ka Gatsibo, ubu babonye amazi meza nyuma yo kubakirwa umugezi uvomera amazi meza n’ivomero rishya, bikozwe n’ubuyobozi bw’akarere ku bufatanye n’ambasade y’u Buyapani na SFH Rwanda.
Umushinga w’amazi:Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwashyizeho
itsinda ry’inzobere rishinzwe gutunganya neza umugezi w’amazi, bakubaka
inkuta, bashyiraho impombo zigezweho kandi batunganya amazi kugira ngo agere mu
ngo z’abaturage nta mwanda.
Abaturage bavuze ko mbere bavomaga amazi y’umwanda ava ku kiyaga
cya Muhazi atembera hasi mu rubobi, aho abana bashoboraga kugwa mu gishanga kandi hakabaho ibyago bya
malariya n’indwara z’uruhu. Umuturage umwe yabitangarije IMIHIGONEWS ati:“Ubu
abana bacu bashobora kunywa amazi meza nta mpungenge z’indwara zituruka ku
mwanda.”
Ambasade y’u Buyapani yatanze inkunga ya Frw 138.706 (asaga
miliyoni 202.962 Frw) mu gushyigikira uyu mushinga, mu bufatanye na SFH Rwanda,
umuryango uteza imbere ubuzima. Ku wa 12 Gashyantare 2026, Ambasaderi Nakajo
Kazuya yashyize umukono ku masezerano y’uyu mushinga, uteganyijwe gutanga amazi
meza ku baturage basaga 15,000 bo mu Murenge wa Kiramuruzi mu kagari ka Gakoni,Nyabisindu na Gakenke.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana Ibingira Frank, yavuze
ko uyu mushinga uzafasha kugera ku ntego y’Akarere yo kugeza amazi meza kuri 87%
by’abaturage muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026. Ubu abaturage
ntibazakomeza gukora urugendo rurerure bajya gushaka amazi, bigabanya ibyago
byo kurwara indwara zituruka ku mwanda.
![]() |
| Umugende w'amazi waratunganyijwe |
Mu myaka wa 2025, abaturage ba Gasave na Akabare bagorwaga no kubona amazi meza, bagakoresha amazi y’umwanda ava mu kiyaga cya Muhazi. Iki kibazo cyari ishusho y’uko n’aho gahunda ya Leta yo kugeza amazi meza ku baturage hose iri mu bikorwa, hakiri imidugudu ishaka inkunga ngo amazi meza agere kuri bose.
Umuturage twahaye izina rya Kalisa, yagize ati: “Twishimiye kubona amazi
meza hafi y’inzu zacu. Ubu ntituzongera gukora urugendo rw’amasaha abiri ngo
tubone amazi meza.”
Iki gikorwa kigaragaza ko ubufatanye bwa Leta, abafatanyabikorwa
mpuzamahanga n’abaturage bushobora gukemura ikibazo cy’amazi meza. Ubuyobozi
bw’Akarere ka Gatsibo burasaba abaturage gukoresha amazi meza neza, bakita ku
isuku y’ibidukikije no ku mutekano w’abana. Uyu mushinga uje mu gihe cy’amezi
atanu, nyuma yawo, abaturage bose mu mirenge 14 y’Akarere ka Gatsibo bazaba
bagejezweho na mazi meza, bigakomeza intego yo kugeza amazi meza mu Rwanda hose.


0 Comments
Imihigonews