-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Hariana Verás: Umunyafurikakazi wa mbere wemerewe gukorera muri White House na Pentagon


Umunyafurikakazi ukomoka muri Angola, Hariana Verás, yanditse amateka mu itangazamakuru mpuzamahanga nyuma yo kuba umunyamakuru wa mbere w’Umunyafurika wemerewe gukorera mu nzego zikomeye z’ubutegetsi bwa Amerika zirimo White House, Pentagon na Sena.

Hariana Verás yavutse mu 1984 mu gace ka Malanje muri Angola. Yatangiye umwuga w’itangazamakuru akiri muto afite imyaka 18, akorera ikinyamakuru cyigenga cyitwa Folha8 ikorera mu mujyi Luanda.

Nyuma yaje gukorera ibindi bitangazamakuru bitandukanye muri Angola birimo Angolense, TV Zimbo ndetse na televiziyo ya Leta ya Angola izwi nka Televisão Pública de Angola.

Mu mwaka wa 2007 yagiye muri Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakoraga nk’umufasha ushinzwe itangazamakuru muri Ambasade ya Angola, akazi yakoze imyaka igera ku icyenda.

Mu 2012 yatangije ikiganiro cya televiziyo cyitwa Get To Know Africa, kigamije kugaragaza umuco wa Afurika, abayobozi bayo ndetse n’inkuru z’iterambere zituruka kuri uwo mugabane.

Iki kiganiro cyagize uruhare mu kugaragaza isura nshya ya Afurika ku rwego mpuzamahanga cyane cyane mu baturage bo muri Amerika.

Kuva mu 2018, Verás yabaye umunyamakuru uhagarariye Televisão Pública de Angola muri Amerika, aho akurikirana inama n’ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga birimo inama z’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’inama za Banki y’Isi.



Akenshi agaragara atangaza amakuru aturutse mu nzego z’ubutegetsi za Amerika ndetse no mu nama zikomeye zihuza ibihugu, Uyu ni we wagaragaye avugira igihugu cya repuburika iharanira demukarasi ya kongo, ni we wagaragaye abaza perezida w’urwanda ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa repuburika iharanira demukarasi ya kongo.

Ku wa 27 Kamena 2025, Hariana Verás yari mu banyamakuru bitabiriye igikorwa cyabereye muri White House cyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati ya repuburika iharanira demukarasi ya Congo n’Urwanda.

Muri icyo gikorwa cyitabiriwe na Perezida wa Amerika Donald Trump, Visi Perezida J. D. Vance ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio, Verás yahawe ijambo avuga ku kamaro k’ayo masezerano mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Yagize ati:“Nabonye icyizere mu maso y’abaturage. Bafite icyizere cy’ejo hazaza heza muri Congo.”

Nyuma y’ijambo rye, Perezida Donald Trump yamushimiye amagambo yavuze, ibintu byaje kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

Hariana Verás amaze kugera ku bintu bike cyane abanyamakuru b’Abanyafurika batarageraho, birimo: Kuba umunyamakuru wa mbere w’Umunyafurika wemerewe gukora muri White House (Hard Pass), Kuba umunyamakuru wa mbere w’Umunyafurika wemerewe gukorera muri Pentagon,Kuba umunyamakuru wa mbere w’Umunyafurika wemerewe gukurikirana ibikorwa bya Sena ya Amerika

Mu 2021 yahawe kandi icyemezo cy’ishimwe n’Umujyi wa Hampton muri Virginia kubera uruhare yagize mu guteza imbere umubano hagati y’Abanyafurika n’Abanyamerika bakomoka muri Afurika.

Inkuru ya Hariana Verás igaragaza uburyo abanyamakuru b’Abanyafurika bakomeje kugera ku rwego mpuzamahanga mu mwuga w’itangazamakuru. Uruhare rwe mu gutangaza amakuru aturutse mu nzego zikomeye z’ubutegetsi bwa Amerika rugaragaza uburyo Afurika igenda igira ijwi rikomeye mu itangazamakuru mpuzamahanga.



Sura:
👉 www.imihigonews.rw ubashe gusoma andi makuru atandukanye yo mu Rwanda no ku isi.

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153