-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

DJ Ira azasusurutsa igitaramo cya Move Afrika muri BK Arena hamwe na Doja Cat


Iradukunda Grace Divine, uzwi nka DJ Ira, ni we uzajya asusurutsa abazitabira igitaramo cya Move Afrika, kizabera muri BK Arena ku wa Kabiri, tariki 17 Werurwe 2026. Iki gitaramo kizitabirwa n’umuhanzikazi mpuzamahanga w’Umunyamerika Doja Cat, umuririmbyi n’umwanditsi wabigize umwuga, uzwi ku ndirimbo zigezweho n’ibihangano byamuhesheje Garama awadi  (Grammy award).

Abakunzi b’umuziki w’icyamamare mu Rwanda bazahabwa umwanya wo kuryoherwa n’imiziki itandukanye, kuko DJ Ira azajya afasha mu guhumuriza abazitabira mbere y’uko igitaramo nyamukuru cya Doja Cat gitangira.

Doja Cat, Amazina ye yitwa Amala Ratna Zandile Dlamini, yatangiye gukora umuziki akiri muto ku rubuga rwa SoundCloud, agatangira kumenyekana cyane mu 2018 n’indirimbo ye yitwa “Mooo!”. Yamaze gukora albums eshatu zikomeye: Hot Pink (2019): irimo indirimbo ye ya mbere No.1 Say So, Planet Her (2021): irimo hits nka Kiss Me More (feat. SZA) yegukanye Grammy Award,Scarlet (2023): irimo Paint The Town Red, yerekana impinduka mu muziki we ijyanye na rap no guhimba indirimbo zidasanzwe.

DJ Ira, wamamaye mu Rwanda ku izina rya Iradukunda Grace Divine nyuma yo kuva mu Burundi no kwemererwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, ni umwe mu DJ bakomeye mu gihugu kandi umaze kubaka ibigwi mu kuvanga imiziki y’amarushanwa n’iy’imyidagaduro. Biteganyijwe ko azatanga umwuka wihariye abitabiriye, abashimisha mbere y’uko Doja Cat yinjira ku rubyiniro.

Move Afrika ni kimwe mu birori bikomeye by’imyidagaduro bitegurwa mu Rwanda muri uyu mwaka, gihuriza hamwe abahanzi b’imbere mu gihugu n’abanyamahanga. DJ Ira azatanga umusanzu ukomeye mu gutegura ibyishimo by’abitabiriye, afasha mu guhuza ibyishimo no kuzamura ambience y’igitaramo.

Abitabiriye bazashobora kuryoherwa n’indirimbo zigezweho, imiziki y’akarere n’iy’icyamamare, byose bigatuma igitaramo kiba umwanya udasanzwe wo guhura n’abahanzi bakomeye mpuzamahanga.

Abakunzi b’umuziki bategereje ku buryo bwihariye igitaramo cya Move Afrika, aho bazahabwa uburyo bwo kwishima n’imiziki ya DJ Ira mbere yo kwinjira mu bihangano bya Doja Cat, igitaramo kitezweho kuba kimwe mu byahindura umwaka mu myidagaduro mu Rwanda.


IMIHIGONEWS.RW

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153