-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

KWIBUKA32: Rose Kabuye, Uruhare rwe mu rugamba rwo kubohora igihugu n’ubuzima bwe bwite


Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyarwanda n’isi yose turi kwibuka no gusigasira amateka kugira ngo ibyabaye bitazasubira. Uyu munsi IMIHIGONEWS.RW yaguteguriye inkuru ivuga ku bantu benshi bagize uruhare rudasanzwe mu kubohora igihugu no guharanira amahoro nyuma ya Jenoside, Turavuga ku wari urubyiruko icyo gihe ufite Umutima udasanzwe kandi akaba n’umugore wa mbere mubabohoye Urwanda. Rose Kabuye ni umwe mu batumye amateka y’u Rwanda abikwa neza kandi ubuzima bwe bwite butwigisha byinshi mu mateka y’urwanda.

Rose Kabuye, wavukiye i Muvumba ku wa 22 Mata 1961, yabaye umwe mu ba koloneli b’abagore basezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda, akaba ari umugore wa mbere wabashije kugera ku ipeti ryo hejuru mu ngabo z’igihugu. Uruhare rwe mu rugamba rwo kubohora igihugu rwatumye ahabwa umudali n’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Mu myaka ya 1980, Rose yinjira mu ngabo za RPF (Rwandan Patriotic Front), aho yabaye umwe mu bayobozi bakuru kandi akaba yaragize uruhare mu biganiro by’amahoro hagati ya RPF na Leta yahozeho. Uruhare rwe rwagaragaye mu bikorwa byo guhagarika Jenoside ndetse no mu bikorwa byo gutegura ingendo z’abayobozi bakuru b’igihugu.

Nyuma yo gusezera mu gisirikare, Rose yakomeje gukora ibikorwa by’ubuyobozi mu nzego zinyuranye: yabaye umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yitabira imirimo y’ubucuruzi mu kigo cye Virunga Logistics and Startech Limited, ndetse akora n’imirimo yo mu Nteko Nshingamategeko. Ibi byerekana uburyo ubuyobozi bwe bushingiye ku bwitange no ku gukorera igihugu.


Yakuriye muri Uganda, aho yize amashuri abanza n’ayisumbuye. Mu 1986 yatangiye amahugurwa ya gisirikare, ashyira imbere imyigire n’imyitwarire. Yarangije Kaminuza ya Makelele aho yabonye impamyabushobozi muri Politike n’Ubuyobozi. Ubumenyi bwe muri politiki, ubuyobozi n’imiyoborere bwamufashije guhangana n’ibibazo by’ingutu igihugu cyahuye na byo, ndetse no gukomeza gutanga umusanzu mu mibereho myiza y’abaturage.

Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuzima n’akazi ka Rose Kabuye bitwibutsa ko gukorera igihugu tutizigama, Ubutwari, ubupfura no kurangwa n’ubwitange ni bimwe mu byo abanyarwanda n’abanyamahanga bakwiye gusigasira.

Inkuru ye ni isomo ku rubyiruko rw’iki gihe, aho igaragaza ko n’igihe cyose haba ibihe bibi, umuntu ashobora guhindura amateka binyuze mu bushobozi, ubumenyi n’ubwitange.


IMIHIGONEWS.RW/KWIBUKA32

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153