![]() |
| UMUHANZI ERIC SENDERI INTERNATIONAL HITS KWIBUKA32 |
Umuhanzi Eric Senderi Hit uzwi cyane mu ndirimbo zifasha Abanyarwanda kwimakaza ubumwe n’uburere mboneragihugu, yongeye kuvugurura indirimbo ze ebyiri ‘Nyarubuye Nziza Twibuke’ na ‘Guhanga Si Uguhaga’, asobanura ko zibitse amateka akomeye adakwiye gusaza.
Mu kiganiro yagiranye n’ IGIHE kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7
Mata 2026, Senderi yavuze ko izi ndirimbo yazisubiyemo kugira ngo zijyane
n’igihe cyane cyane mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Yagize ati:“Hari indirimbo zibika amateka akomeye ku buryo numva
ari ngombwa kuzivugurura, haba mu majwi no mu mashusho, kugira ngo zikomeze
kugirira akamaro Abanyarwanda.”
Indirimbo ‘Nyarubuye Nziza Twibuke’ na ‘Guhanga Si Uguhaga’
zimaze imyaka irenga 20 zisohotse. Senderi agaragaza ko amashusho yazo ya mbere
atari akijyanye n’iterambere igihugu kimaze kugeraho, bityo ko byabaye ngombwa
kuzisubiramo.
Izi ndirimbo zifashishwa cyane mu bikorwa byo kwibuka Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, aho zifasha mu kwigisha amateka no gukangurira
Abanyarwanda gukomeza kubungabunga ubumwe n’amahoro yacu.
Mu gihe Abanyarwanda bari mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32
Jenoside yakorewe Abatutsi, Senderi Hit yatanze ubutumwa bwihariye ku
rubyiruko.
Yasabye urubyiruko kwirinda abashaka gusenya ubumwe
bw’Abanyarwanda no kugoreka amateka y’igihugu.
Ati:“Urubyiruko rukwiye kwima umwanya abashaka kudusubiza inyuma
bagoreka amateka yacu.”
Senderi yibukije ko mu gihe Jenoside yakorwaga, ingabo za RPA
ari zo zahagaritse ubwicanyi mu gihe amahanga yarimo arebera.
Yashimangiye ko Abanyarwanda bagomba gukomeza kurinda ibyo
bagezeho, badategereje ubufasha bw’amahanga.
Kuvugurura izi ndirimbo ni igikorwa kigamije gusigasira amateka
no kuyageza ku rubyiruko mu buryo bujyanye n’igihe, bityo bigafasha mu gukomeza
kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Senderi
Hit, Jenoside yakorewe Abatutsi, indirimbo zo kwibuka, Nyarubuye, Guhanga si
Uguhaga, umuziki nyarwanda
IMIHIGONEWS.RW/KWIBUKA32

0 Comments
Imihigonews