
Kigali – MTN Rwanda iratangaza ko yatangije ku mugaragaro
gahunda yo kurinda umutekano w’abana kuri interineti, izwi nka Child
Online Protection, igamije kugabanya ibyago abana bahura na byo mu gukoresha
interineti, cyane cyane ibirimo ibitabakwiriye bishobora kubangamira iterambere
ryabo mu marangamutima, mu mitekerereze no mu myitwarire.
Nk’ikigo cyiyemeje guteza imbere imibereho myiza y’abaturage
binyuze mu ikoranabuhanga n’itumanaho, MTN Rwanda igaragaza ko abantu bose –
abakiri bato n’abakuru – bakwiye kungukira ku byiza bya interineti mu buryo
butekanye kandi bufite inyungu.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, MTN Rwanda
yazanye igisubizo gishingiye kuri USSD, kigamije gufasha ababyeyi
n’abarera kugenzura no kurinda abana babo mu gukoresha interineti. Iki gisubizo
gifasha kumenya no kugabanya ibirimo bishobora kutaba bikwiye abana.
Binyuze mu gukanda 807# kuri telefoni
igendanwa, ababyeyi n’abarera bashobora gufunga imbuga n’ibirimo bidakwiye,
bityo bakagira amahoro yo mu mutima igihe abana babo bari gukoresha interineti
mu masomo no mu bindi bikorwa bya buri munsi.
Iyi gahunda igamije gufasha abana gukomeza gukoresha interineti
mu buryo butekanye, mu gihe ababyeyi n’abarera bagabanya impungenge ku byago
bashobora guhura na byo. Ibi bigaragaza kandi ukwiyemeza kwa MTN Rwanda
ko nta muntu n’umwe usigara inyuma mu iterambere rishingiye ku
ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi akaba n’Umunyamabanga w’Inama
y’Ubutegetsi muri MTN Rwanda, yavuze ko iki gikorwa cyatekerejweho cyane cyane
mu gihe cy’iminsi mikuru, hagamijwe kurushaho gukorera abakiriya neza no
kurinda umutekano w’abana b’u Rwanda.
Yagize ati:“Mu gihe twinjiye mu minsi mikuru, twatekereje ku buryo bwimbitse bwo
gukomeza gukorera abakiriya bacu neza, ariko tunita ku mutekano w’abana b’u
Rwanda mu gihe bamara kuri interineti. Nubwo interineti ari igikoresho gikomeye
kandi gifite akamaro kanini, iyo idakoreshejwe neza ishobora guteza ingaruka
mbi.”
Yakomeje ashimangira ko binyuze muri 807#, MTN
Rwanda iri guha ababyeyi n’abarezi amahoro yo mu mutima, ibafasha kwemeza ko
abana babo bungukira ku byiza bya interineti batabangamiwe n’ibirimo bishobora
kubangiza.
Iki gisubizo gishya ni kigufi, cyoroshye gukoresha,
kitarimo ikiguzi, kandi gishingiye kuri telefoni zose zigendanwa, harimo
n’izitari smartphone. Ibi bituma MTN Rwanda igabanya icyuho mu mutekano
w’ikoranabuhanga, itanga amahirwe kuri bose yo kurinda abana kuri interineti.
Gahunda yo kurinda abana kuri interineti ni intambwe ikomeye
iganisha ku guhuza ikoranabuhanga n’umutekano, binyuze mu guha imbaraga
ababyeyi n’abarezi, kwigisha abakiri bato, ndetse no gukorana
n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kurinda ejo hazaza h’ikoranabuhanga mu
Rwanda.
Uburyo bwo kuyikoresha
👉 *Kanda 807#
👉 Hitamo uburyo bwo kurinda
umwana wawe ibirimo bidakwiye kuri interineti
![]() |
| Ifoto: MTN RWANDA |

0 Comments
Imihigonews