Abayobozi n’abayobozi bungirije b’ibigo by’amashuri bagera kuri 890, barimo 349 bo mu mashuri abanza na 541 bo mu mashuri yisumbuye, bahagaritswe ku mirimo yo kuyobora ibigo by’amashuri nyuma yo kudatsinda isuzuma ryabashyiriweho, bagirwa abarimu basanzwe.
Ibi byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze
(REB), ruvuga ko abo bayobozi batarageze ku manota 70% yari asabwa kugira ngo
bakomeze inshingano zo kuyobora ibigo by’amashuri.
Ibyashingiweho mu isuzuma:
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, Dr Flora Mutezigaju, yasobanuye ko isuzuma
ryabaye mu byiciro bibiri:
1. Isuzuma
ryakozwe n’uturere,
2. Irigenzura
ryakozwe na REB ku rwego rw’igihugu.
Yavuze ko isuzuma ryibanze ku ngingo z’ingenzi zigena
imiyoborere myiza y’ikigo cy’ishuri, zirimo:
- Uburyo umuyobozi afite intumbero n’icyerekezo cy’ikigo
- Uburyo afasha imyigire n’imitsindire y’abanyeshuri
- Imicungire y’umutungo w’ikigo bahabwa na Leta
- Uburyo umuyobozi akorana n’ababyeyi, kuko ishuri ridakora ryonyine
- Imyitwarire rusange y’umuyobozi n’uko akunda akazi ke
Abayobozi batabashije kugera ku manota 70%:
Bahagaritswe ku nshingano zo kuyobora
Bagirwa abarimu basanzwe, kuko badafite ikibazo cy’ubushobozi bwo kwigisha,
ahubwo byagaragaye ko imiyoborere yabo itujuje ibisabwa
REB ivuga ko iki cyemezo kigamije:
Kunoza ireme ry’uburezi
Gutuma amashuri ayoborwa n’abafite ubushobozi buhagije mu micungire
n’imiyoborere
Iki gikorwa cya REB
kigaragaza ingamba Leta iri gufata mu guteza imbere ireme ry’uburezi, ishyira
imbere imiyoborere myiza y’amashuri. Nubwo abayobozi 890 bakuwe ku buyobozi,
ntibakuwe mu kazi, ahubwo bahawe inshingano zo kwigisha, hagamijwe gukoresha ubumenyi
bafite mu guteza imbere abanyeshuri.
IMIHIGO NEWS twagerageje gutaburura mu rwina tubazanira urutonde rw’Abayobozi
bo mu bigo bari munsi y’Amanota 70%
Ese urutonde rwabo 890 ruri he? (Ikibazo gikomeye)
Kanda 👉
IMIHIGO NEWS | With the best news








0 Comments
Imihigonews