Muri gahunda y’ubufatanye hagati ya Reb (Rwanda Education Board) na Education First (EF), hatangijwe amahugurwa agamije kongerera abarimu ubumenyi bw’icyongereza, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi n’ubushobozi bwo kwigisha neza
Amahugurwa yibanda ku kongera ubumenyi bw’icyongereza nk’ururimi
rukoreshwa mu kwigisha, guha abarimu ubushobozi bwo gutanga amasomo
y’umwimerere kandi asobanutse.
Ibi bigamije kandi kongera icyizere n’ubushobozi bw’abarimu mu
guha abanyeshuri amasomo ahuye n’igihe n’ubumenyi.
Abarimu barigishwa gukoresha ikoranabuhanga n’imbuga
zifasha mu myigishirize, harimo no gukoresha amashusho, videwo, na porogaramu
z’ishuri rigezweho.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abarimu yavuze ko kwitanga no
gukomeza amahugurwa ari ingenzi mu rugendo rwo kunoza ireme ry’uburezi mu
Rwanda.
Abarimu barasabwa gukomeza kwitabira amahugurwa no gushyiramo
imbaraga, kugira ngo bazamure ireme ry’uburezi no gutegura abanyeshuri bafite
ubumenyi buhambaye mu rurimi rw’icyongereza.
Komeza amasomo yawe hano: learn.corporate.ef.com
📖 REB,EFTraining ,AbarimuBaharaniraImpinduka
cc: REB

0 Comments
Imihigonews