
Ku wa 6 Gashyantare 2026 ku munsi wa Kabiri ku nshuro ya 20 mu
nama y’umushyikiran0. Minisitiri w’Uburezi, Dr Nsengimana Joseph, yatangaje ko
uburezi bw’u Rwanda bwateye intambwe ikomeye mu myaka 32 ishize, aho umubare
w’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye wiyongereye uva ku bihumbi 37 mu 1994
ugera ku 787.000, bikaba byikubye inshuro zirenga 20.
Ibi Minisitiri Nsengimana yabigarutseho mu Nama y’Igihugu
y’Umushyikirano yabaye kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026, aho yasobanuye ko
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikirangira, uburezi bwari bwarasenyutse hafi
ya bwose.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe
Abatutsi, amashuri menshi yari yarasenywe, abarimu benshi barishwe abandi
bagahunga, bigatuma uburezi busigara mu bihe bikomeye cyane. Yakomeje agira
ati:“Hari amashuri yari yarasenywe ariko cyane cyane abarimu benshi bari
barishwe ndetse n’abandi benshi barahunga. Ikindi ni uko politiki y’uburezi
yariho yahezaga, igenewe bake.”
Yasobanuye ko Leta y’u Rwanda yahise ishyiraho politiki yo
kwagura amarembo y’uburezi, igamije gutuma Abanyarwanda bose babona amahirwe
angana yo kwiga.
Mu gutanga ingero z’iterambere rya gezweho, Minisitiri
Nsengimana yavuze ko mbere ya 1994 amashuri y’incuke yari mbarwa, mu gihe kuri
ubu abana basaga 680.000 bayiga.
“Ubu abana b’Abanyarwanda bategurwa bakiri bato, bigatuma bagira
amahirwe yo gutsinda neza mu mashuri,” — Minisitiri Nsengimana.
Yongeyeho ko mu 1994, abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye
bari 37.000 none ubu bageze kuri 787.000, bikagaragaza ko Abanyarwanda
bayobotse uburezi cyane.
Ku rwego rwa kaminuza, Minisitiri Nsengimana yavuze ko mbere ya 1994 hari abantu 2.000 gusa banyuze muri kaminuza zo mu Rwanda, mu gihe mu mwaka ushize Kaminuza y’u Rwanda yonyine hasoje abanyeshuri barenga 9.000.
N’ubwo ishusho y’iterambere igaragara, Minisitiri Nsengimana
yagaragaje ko uburezi bw’u Rwanda butaragera aho rwifuza, asaba ubufatanye
bw’inzego zose n’ababyeyi by’umwihariko.
Yavuze ko imwe mu mbogamizi zikigaragara ari ubucucike mu
mashuri ariko ko Leta ikomeje kubaka ibyumba by’amashuri bishya.
“Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 hubatswe ibyumba by’amashuri 27,500.”
Yongeyeho ko hari amashuri ashaje cyane cyane ay’amadini afashwa
na Leta, akeneye gusanwa binyuze mu bufatanye bwa Leta n’izo nzego.
Minisitiri Nsengimana yatangaje ko hari gahunda zo guhugura
abarimu by’umwihariko mu Cyongereza, hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi ariko
ashimangira ko hagomba no kubaho kubazwa inshingano ku batuzuza neza ibyo
bashinzwe.
IMIHIGONEWS|UBUREZI|Umushyikirano20

0 Comments
Imihigonews