-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Umujyi wa Kigali Watangaje Gahunda Yihariye Yo Gutwara Abagenzi Mu Minsi Mikuru Isoza Umwaka



Kigali, 20 Ukuboza 2025,
Umujyi wa Kigali watangaje gahunda yihariye yo gutwara abagenzi mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2025, hagamijwe korohereza abaturage ingendo mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umujyi wa Kigali, iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku wa 23 na 24 Ukuboza 2025, ndetse no ku wa 30 na 31 Ukuboza 2025, iminsi abaturage benshi bakunze gukora ingendo zijya cyangwa ziva mu Mujyi wa Kigali.

Imodoka zizajya zikorera mu byerekezo bitandukanye

Muri iyo minsi, abagenzi bazaba bafite imodoka zibategereje mu byerekezo bitandukanye by’igihugu, aho zizajya zihagurukira mu marembo (gare) atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

Abagenzi bajya mu muhoro w’amajyepfo barimo Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro, Nyaruguru na Nyamagabe, bazajya bafatira imodoka kuri Sitade Pelé i Nyamirambo.

Abajya mu muhoro w’iburasirazuba, barimo Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma na Kirehe, bazajya bafatira imodoka kuri Gare ya Kabuga.

Ku muhoro w’amajyaruguru, abagenzi bajya i Gicumbi, Nyagatare via Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke na Nyabihu bazajya bafatira imodoka kuri Gare ya Nyabugogo.

Mu gihe abajya i Bugesera, bazajya bafatira imodoka kuri Gare ya Nyanza ya Kicukiro.

Icyitonderwa ku bagenzi,
Umujyi wa Kigali wibukije abagenzi ko bagomba gukurikiza inama z’ubuyobozi n’abatwara abantu, birinda kwirunda mu modoka no kwihutisha urugendo, mu rwego rwo kwirinda impanuka no kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu.

Ubuyobozi bwongeye kwifuriza abaturage bose iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2025 n’umwaka mushya muhire, bubashishikariza gukora ingendo batekanye kandi bubahiriza amategeko y’umutekano wo mu muhanda.

 


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153