-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Amajyepfo y’Inyanja ya Ecosse: Amerika n’u Bwongereza Bafashe Ubwato ‘Bella 1’ Bwari Bugiye mu Burusiya Burenze ku Bihano bya Peteroli

Ubwato Bella 1 bwafashwe n’ingabo z’Amerika n’u Bwongereza mu Majyaruguru ya Ecosse


Ubwato buzwi nka Bella 1 bwafashwe ku wa Gatatu mu mazi yo mu Majyaruguru ya Ecosse kufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, nyuma yo gushinjwa kurenga ku bihano mpuzamahanga bifitanye isano n’ubucuruzi bwa peteroli ya Venezuela, Irani n’u Burusiya.

Iki gikorwa cyabereye mu nyanja mpuzamahanga, cyagaragaje uko ubufatanye hagati ya Amerika n’u Bwongereza bukomeje gukoreshwa mu guhashya ibikorwa by’ubucuruzi binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, by’umwihariko ibijyanye n’ingendo z’ubwato zitwaye peteroli itemewe.

Minisiteri y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Pentagon) yatangaje ko ubwato Bella 1 bwafashwe nyuma yo kugaragara nk’uburi mu bikorwa byo gutwara peteroli n’ibikoresho bifitanye isano n’ibihugu biri mu bihano byashyizweho na Amerika, birimo Venezuela, Irani n’u Burusiya.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, Minisiteri y’Ingabo z’u Bwongereza yavuze ko icyo gikorwa cyakozwe biturutse ku busabe bwa Washington, igaragaza ko ari igice cy’ubufatanye mpuzamahanga mu guca intege abarenga ku bihano.

Iryo tangazo ryagize riti:“Ingabo zacu z’u Bwongereza zerekanye ubuhanga n’ubunyamwuga mu gufasha Amerika gufata ubwato Bella 1 ubwo bwari mu nzira bugana mu Burusiya. Iki gikorwa ni igice cy’ingamba mpuzamahanga zo guhashya abica amategeko n’ibihano byashyizweho.”

Ku ruhande rwa Amerika, yavuze ko gufata ubwo bwato bifitanye isano no kubangamira ubucuruzi bwa peteroli ya Venezuela ikorwa mu buryo butemewe n’amategeko, igikorwa Washington ivuga ko kigira ingaruka ku mutekano n’ubukungu mpuzamahanga.

U Burusiya bwemeje ko ubwo bwato bwafashwe. Minisiteri y’Ubwikorezi y’icyo gihugu yatangaje ko Bella 1 yari yarahawe uruhushya rw’agateganyo rwo kwambara ibendera ry’u Burusiya ku wa 24 Ukuboza 2025.



Icyakora, iyo minisiteri yashinje Amerika kwica amategeko mpuzamahanga agenga ingendo zo mu mazi, ivuga ko ayo mategeko y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ateganya ubwisanzure bw’ubwato bwo kugenda mu mazi mpuzamahanga hadashingiwe ku gitutu cya politiki.

Iki gikorwa gishya cyongeye kugaragaza umwuka mubi uri mu mubano w’ibihugu bikomeye, cyane cyane hagati ya Amerika n’u Burusiya, mu gihe ibihano bikomeje gukoreshwa nk’intwaro ya dipolomasi. Abasesenguzi bavuga ko gufatwa kw’ubwato Bella 1 bishobora kongera umwiryane mu bucuruzi bwa peteroli ku rwego mpuzamahanga, ndetse bigakomeza gushyira igitutu ku bihugu biri mu bihano.

 


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153