.jpg)
Umudepite uherutse gutorerwa guhagararira abagore mu gace ka
Mbarara mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Loydah Muhimbura, yajyanywe mu
nkiko na mugenzi we bari bahanganye mu matora, amushinja gukoresha
impamyabumenyi y’impimbano mu kwiyamamaza.
Iki kirego cyatanzwe na Margaret Ayebare Rwebyambu, umwe mu
bahataniraga uwo mwanya ariko akaza gutsindwa na Muhimbura mu matora yabaye
vuba aha.
Ayebare yitabaje Urukiko Rukuru rwa Mbarara asaba ko amatora
yasuzumwa, avuga ko yatsinzwe n’umuntu uvugwaho gukoresha impamyabumenyi
itizewe. Avuga ko impamyabumenyi Muhimbura agaragaza mu bijyanye n’ubuforomo
ari yo yamufashije kwiyamamaza, ariko ko hari amakuru agaragaza ko ishobora
kuba itari iy’ukuri.
Mu kirego cye, Ayebare asobanura ko azi neza ko Muhimbura
atatsinze neza amasomo y’ingenzi mu mashuri yisumbuye, cyane cyane Isomo
ry’Ibinyabuzima, rifite uruhare runini mu kwemererwa kwiga ubumenyi
bw’ubuforomo muri kaminuza. Ahamya ko mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye
muri Uganda, Muhimbura yabonye amanota yo hasi cyane (F9) muri iryo somo,
bigatuma hibazwa uburyo yabonye impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza mu
bijyanye n’ubuforomo.
Kugeza ubu, Loydah Muhimbura ntaratangaza icyo atekereza kuri
ibi birego bimushinja gukoresha impamyabumenyi mpimbano.
Abasesenguzi bavuga ko niba urukiko rwemeje ko ibyo birego
bifite ishingiro, bishobora gutuma Muhimbura atakaza umwanya w’ubudepite
aherutse gutorerwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
0 Comments
Imihigonews