Raporo nshya igaragaza ko ibitero Iran yagabye ku birindiro bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati byangije ibikorwa bifite agaciro kagera kuri miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika mu gihe amakimbirane hagati y’impande zombi akomeje gufata indi ntera.
Amakuru aturuka mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo Center for
Strategic and International Studies (CSIS), agaragaza ko n’ubwo hari byinshi
byamaze kumenyekana ku byangiritse, igipimo nyacyo cy’ibyangiritse
kitaramenyekana neza kubera ko ibitero bikomeje no mu bice bitandukanye.
Iyi raporo ivuga ko mu byangiritse harimo ibikoresho by’ingenzi
byifashishwa mu by’umutekano birimo radar, uburyo bw’itumanaho rya satellite
n’ibindi bikorwaremezo bifasha ingabo za Amerika mu kugenzura no kurinda
ikirere. Muri byo, haravugwamo radar imwe ikomeye yari iherereye muri Jordanie
ifite agaciro kagera kuri miliyoni 485$, bivugwa ko yangijwe n’ibitero bya
Iran.
Ibitero byibanze ku birindiro bya gisirikare biri mu bihugu
birimo Qatar, United Arab Emirates, Kuwait, Bahrain, Jordan, Saudi Arabia na Iraq,
aho Amerika ifite ibikorwa bya gisirikare bifite akamaro mu kurinda inyungu
zayo muri ako karere.
Amashusho yafashwe hifashishijwe satellite agaragaza ko
ibirindiro nka Ali Al-Salim muri Kuwait, Al-Udeid muri Qatar na Prince Sultan
muri Arabie Saoudite byahuye n’ibyangiritse bikomeye, nubwo ubuyobozi bwa
gisirikare bwa Amerika butaratangaza mu buryo burambuye ingano y’ibyangiritse.
Umwe mu bakoze kuri iyi raporo, Mark Cancian, yavuze ko hari
ibyangiritse byinshi bitaratangazwa ku mugaragaro, ati: “Nubwo tumaze kubona
ibimenyetso by’ibyangijwe, hari ibindi byinshi bizamenyekana uko amakuru agenda
aboneka.”
Ibi bitero bibaye nyuma y’uko amakimbirane hagati ya Iran,
Amerika na Israel akomeje gukaza umurego. Amakuru amwe avuga ko mu ntangiriro
z’iyi ntambara hagabwe ibitero ku bayobozi bakuru ba Iran, ibintu byakurikiwe
n’ibitero byo kwihorera Iran yagabye ku nyungu za Amerika n’iza Israel mu
karere.
Ku ruhande rw’ingaruka z’abantu, amakuru atandukanye agaragaza
ko abasirikare ba Amerika 13 bamaze kugwa muri iyi mirwano kuva yatangira mu
mpera za Gashyantare 2026. Indi mibare itangwa n’imiryango yigenga igaragaza ko
abamaze guhitanwa n’iyi ntambara barenga 3200, barimo abasivili benshi.
N’ubwo aya makuru akomeje gusohoka, inzego za gisirikare za
Amerika ntiziratangaza ku mugaragaro ibisobanuro birambuye ku byangiritse
cyangwa ingamba nshya zafashwe, mu gihe amakimbirane akomeje guteza impungenge
ku mutekano w’akarere n’isi muri rusange.
Abasesenguzi bagaragaza ko gukomeza kwiyongera kw’ibi bitero bishobora gutuma
umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati urushaho guhungabana, bigateza ingaruka
ku bukungu, ubucuruzi bw’isi ndetse n’umutekano rusange. Harasabwa ibiganiro
bya dipolomasi n’ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo hagabanywe ubushyamirane
bushobora gukura rukagera ku rwego rw’intambara yagutse.

0 Comments
Imihigonews